Yago yagaragaje akababaro k’uko ashobora kuba yaratandukanye n’umugore we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Yago Pon Dat yaciye amarenga y’uko yaba yaramaze gutandukana n’umugore we, Teta Christa baherutse kubyarana umwana wabo w’imfura.

Yago yatangaje ibi nyuma y’uko hari amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko Teta Christa yaba yarataye Yago muri Uganda, akaba arimo kubarizwa mu Karere ka Huye, bikavugwa hashingiwe ku kuba aba bombi nta n’umwe ugikurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga, baramaze no kuhasiba amafoto bari basangiye.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu Gatatu tariki 25 Kamena 2025, uyu muhanzi yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa, ashyiraho ikimenyetso cy’umutima umenetse.”

Maze ashyiraho indirimbo ye yatangiriyeho gukora umuziki yise “Suwejo”, yumvikanisha ko waca mu bigoye ariko umugambi w’Imana uba ukuriho buri gihe kandi ugera aho ugasohora.

Batandukanye nyuma y’ukwezi kumwe gusa Yago agaragaje ibyishimo by’uko bishimiye kunguka umwana w’umuhungu, ubwo yabitangarizaga abamukurikira kuri Instagram tariki 05 Gicurasi 2025.

Muri Werurwe Yago yashyize ahagaragara indirimbo yise “Elo” yahimbiye Teta, anamukoresha mu mashusho yayo ari naho byamenyekaniye bitegura kwibaruka.

Yago na Christa bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana kuko Yago yatangaje ko urukundo rwabo rwatangiye Teta ari umufana we anakunda ibyo akora, nyuma bakaza kuba inshuti zisanzwe kugeza igihe bahisemo gukundana no kubana ari nabyo byabagejeje ku kubyarana.

Mu mpera za 2024, Yago yagiye muri Uganda avuga ko ahunze agatsiko kashakaga kumugirira nabi, nyuma y’igihe gito Teta Christa wari umukunzi we icyo gihe yamusanzeyo bakomezanya ubuzima.

Yago na Teta Christa bagiranye ibibazo mu gihe bari bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana
Teta yasize Yago muri Uganda nyuma y’iminsi mike yari ishize bibarutse umuhungu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE