Wizkid yongeye gukora Davido mu jisho

Umuhanzi Ayodeji Balogun, uzwi nka Wizkid, yongeye gukora mu jisho mugenzi we Davido basanzwe bahanganye ku isoko ry’umuziki.
Uwo muhanzi usanzwe afatwa nk’ukunda gushotora Davido yongeye kwerura avuga ko Davido nta mpano afite kuko n’iyo afite iciriritse.
Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’uko Davido yari yatangaje ko mu bihe bya vuba azashyira ahagaragara indirimbo nshya azahuriramo na YG Marley wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Wizikid yanyarukiye kuri X agira ati: “Abahanzi bamwe bagiye gushyira ahagaragara indirimbo ziciriritse nanone.”
Ibi ntibyakiriwe neza, kuko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ntibatinze kumenya ko ari Davido yibasiye na bo baramwadukira bamubaza impamvu amwibasira.
Uwiyita CulturalVoice yagize ati: “Ese iyo utazanye amatiku kuri Davido ntabwo indirimbo zawe zacuruza?
Mu kumusubiza Wizikid yagize ati: “Sinjya ngirana ibibazo n’abantu badatekereza, twese turabizi ko ari umunebwe mu gutekereza nta mpano agira.”
Si ubwa mbere aba bahanzi bagaragara mu ntambara y’amagambo, kuko ubwo baherukaga kuyaterana hari tariki 29 Mata 2024, ubwo bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo, buri wese akereka mugenzi we ko amurusha byinshi mu ruganda rw’umuziki.
Gusa na none si bo bonyine kuko n’abarimo Kizz Daniel na Tecno nabo bahora rugeretse, bikaba ari byo bituma abakurikira imyidagaduro bumva gushondana kw’ibyamamare ari ibisanzwe.
Wizikid akoze ibi nyuma y’iminsi mike urubuga rucururizwaho umuziki rumugaragaje nk’umuhanzi ufite indirimbo yakunzwe kandi ikumvwa cyane mu bice bitandukanye by’Isi, aho indirimbo ye yise Ojuelegba yumviswe inshuro zisaga milliyoni 55 mu myaka 10 imaze kuri urwo rubuga.
