Wheelchair Basketball: Musanze yongeye kwitwara neza mu mikino ya shampiyona

Ikipe ya Musanze yongeye kwitwara neza mu mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’umukino wa Basketball w’abantu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Wheelchair Basketball”.
Iyi kipe nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’umunsi wa mbere yabaye taliki 07 Ugushyingo 2021, ku wa Gatandatu taliki 22 Mutarama 2022 yitwaye neza mu mikino y’umunsi wa kabiri aho yatsinze imikino yose uko ari 4. Iyi mikino yabereye muri Salle ya NPC-Rwanda i Remera.
Ku munsi wa mbere mu bagabo hari hitabiriye amakipe 3, ari yo Gasabo, Bugesera na Musanze naho ubu ku munsi wa kabiri hitabiriye amakipe 5 aho kuri aya 3 hiyongeyeraho Eagles na Gicumbi.
Mu mikino y’umunsi wa 2 yakinwe Musanze yitwaye neza itsinda Gasabo amanota 16 kuri 12, yatsinze kandi Bugesera amanota 27 kuri 18, itsinda Eagles amanota 22 kuri 3 inatsinda Gicumbi amanota 25 kuri 0.
Indi mikino yabaye, Bugesera yatsinze Eagles amanota 22 kuri 0, Gasabo itsinda Gicumbi amanota 34 kuri 0, Eagles itsinda Gicumbi amanota 6 kuri 2, Bugesera itsinda Gasabo amanota 20-16, Gasabo itsinda Eagles amanota 22 kuri 6 na Bugesera itsinda Gicumbi amanota 31 kuri 0.
Mu bagore kubera ko hitabiriye amakipe abiri habaye umukino umwe aho ikipe ya Kicukiro yatsinze Gasabo amanota 16 kuri 2. Mu mukino w’umunsi wa mbere na bwo Kicukiro yari yatsinze Gasabo amanota 14 kuri 6.
Imikino y’umunsi wa 3 biteganyijwe ko izaba taliki 13 Werurwe 2022.
Shampiyona ya Wheelchair Basketball muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 izakinwa mu byiciro 4 (Phase 4) hanyuma imikino nisozwa hazarebwe ikipe izaba irusha izindi amanota abe ari yo yegukana igikombe cya Shampiyona.

