Wheelchair Basketball: Amakipe ya Kicukiro yegukanye irushanwa ry’intwari (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Amakipe ya Kicukiro mu bagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu mu mukino wa Wheelchair Basketball ukinwa n’abafite ubumuga ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025. 

İyi mikino yateguwe na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda) ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yabereye muri Gymnase ya NPC i Remera.

Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atatu ari yo Gasabo, Kicukiro na Move Dream, mu gihe mu bagabo ryitabiriwe n’amakipe ane ari yo Kicukiro, Musanze, Gasabo na Indahangarwa.

Mu bagabo muri 1/2, ikipe ya Kicukiro yatsinze Gasabo amanota 30-20 naho Musanze itsinda Indangamirwa amanota 29-24.

Ku mukino wa nyuma Kicukiro yatsinze Musanze amanota 49-30 yegukana igikombe mu bagabo.

Umwanya wa Gatatu mu bagabo wegukanywe na Gasabo yatsinze Indangamirwa amanota 39 kuri 17. 

Mu bagore habaye imikino ibiri aho Kicukiro yatsinze Move Dream amanota 48-6.

Umukino wa nyuma wahuje Kicukiro na Gasabo aho warangiye Ikipe ya Kicukiro yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Wheelchair Basketball itsinze Gasabo amanota 32-6.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE