Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umunyamideri, Umukinnyi wa filime akaba na Nyampinga wa Tanzania ubitse ikamba rya 2006, Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana avuga ko nubwo ntacyo bimutwaye ariko atari ibintu byiza.

Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 13 Nyakanga, aho bafashe ifoto ye bashyiraho urumuri rukunze gukoreshwa iyo hibukwa umuntu witabye Imana, batangaza ko yitabye Imana.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Wema Sepetu yanyomoje iby’ayo makuru maze ahumuriza abakunzi be n’inshuti.

Yagize ati: “Ese burya napfuye sinabimenya! wowe wakoze ibi, Imana iramureba murashaka kurwaza abankunda imitima mubababaza.”

Wema yahumurije abakunzi be asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kujya birinda gukinisha amakuru akomeye nk’ayo.

Wema Sepetu akomeje kwibasirwa nyuma y’igihe gishize ahishuye ko ntako atagize ngo abashe kubyara umwana ariko byanze ariko kugeza ubu yamaze kwakira ko bitazashoboka asaba abantu kwirinda guhora bamwibasira.

Iyi ni ifoto yakoreshejwe hakwirakwizwa igihuha cy’urupfu rwa Wema Sepetu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE