Wema Sepetu asanga kudakora ubukwe ntacyo bimutwaye kurusha kutabona umwana

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Wema Sepetu yashyize umucyo ku mpamvu imutera kumva adashishikariye gukora ubukwe, avuga ko asanga kubona umwana (kubyara), ari byo bimushishikaje cyane kurusha gukora ubukwe.
Akenshi umukobwa n’umusore bafite imyaka y’ubukure imiryango, inshuti n’abavandimwe baba biteguye ko bagomba gukora ubukwe bagashyingiranwa na bo bihebeye bakagira umuryango, ibitandukanye n’ibyiyumviro bya Wema Sepetu w’imyaka 36 ukunze kuvuga ko adashishikajwe no gukora ubukwe ibyo benshi bakunze gufata nabi.
Ikinyamakuru cyitwa Mpasho cyo muri Tanzania, cyatangaje ko uyu munyamideli yashyize agasobanura ikimutera kwiyumva atyo.
Mu kubisobanura yagize ati: “Njye ubwanjye ntawari wanyumva mvuga ko nifuza gukora ubukwe. Abantu banjye ba hafi bazi ko icyifuzo cyanjye nyamukuru ari ukubyara umwana. Ubukwe buramutse bubaye byaba ari byiza, ariko nanone butabaye nta kibazo kuko ntabwo nigeze mbyishyiramo.”
Uyu mukobwa w’ikimenyabose iwabo muri Tanzania no ku ruhando mpuzamahanga, avuga ko byashoboka ko yazakora ubukwe kuko ntawe uzi icyo Imana iba yarageneye umuntu, ariko atari ikintu yashyize mu by’ingenzi.
Wema avuga ko gukora ubukwe bituma abantu bakundanaga nyuma bagashobora kutumvikana biturutse kuri ubwo bukwe, agashimangira ko ari yo mpamvu atajya abiha umwanya.
Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo n’abarimo Diamond Platnumz, aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko mu isengesho rye buri gihe asaba Imana kubyara umwana, kuko yababazwa no kutamugira.
Jeph says:
Werurwe 14, 2025 at 5:58 pmYaje nkamutera inda ko ndi mudahusha. Yashaka tukanibanira. Mumpe no ye