Wema Sepetu arifuza umugabo uzamukundana n’inenge ze

Wema Sepetu ubitse ikamba rya nyampinga wa Tanzania rya 2006, yatangaje ko umugabo bazabana agomba kumukunda uko ari kuko yagererageje gushaka uko yabyara bikanga.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na ‘Global Tv Online’ ahishura ko yagowe no kwakira ko atabyara nyuma yo kwivuza kenshi, nubwo asa nkuwatuje agahagarika kubyirukamo ariko ngo n’ibintu byamukomerekeje.
Ubwo yabazwaga niba iki kibazo kitamutera impungenge z’uko cyazagira ingaruka kurushako rwe, Sepetu yavuze ko bikwiye ko umugabo bazabana yamukunda uko ari.
Yagize ati: “Umugabo wanjye agomba kumva ko ikibazo cyanjye. Ntabwo ushobora kuvuga ko ukunda umuntu ntiwihanganire inenge ze, namaze kwiyakira kuko nagerageje igihe kirekire ariko Imana ibyanzura ukundi, ntabwo warwanya igeno ryayo.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu yamaze kwiheba kuko n’imyaka irimo kugenda imubana myinshi dore ko kugeza ubu afite imyaka 35 y’amavuko kandi yari amaze igihe kinini yikurikirana kwa muganga ngo amenye uko ubuzima bw’imyororokere buhagaze.
Yagize ati: “Nagerageje mu gihe kirekire, ariko Imana ibona ko ntabikwiriye. Ntushobora kunyuranya n’ibyo Imana ishaka. Nta kintu kibaho ari impanuka muri iyi si tubamo. Ntushobora kumenya icyatumye Imana itemera kumpa umwana wanjye bwite.”
Yungeraho ati: “Mu by’ukuri birababaza. Rimwe na rimwe hari ubwo ntekereza nti iyaba byari byarakunze ko mbyara umwana wanjye bwite, nkamuheka mu mugongo, nkamukunda, nkamukorera ibyiza kurusha ibisanzwe umuntu akorera abandi bantu.”
Sepetu yamenyekanye muri filime zitandukanye za Tanzania, harimo n’izo yakinanaga na nyakwigendera Steven Kanumba, akaba yaranakundanye n’abakomeye batandukanye harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz, batandukana mu 2014, ubwo yari atangiye gukundana na Zari Hassan.
