Waduhaye umuyobozi mwiza utagira uko asa – Nyirahabineza

Valerie Nyirahabineza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ashimira Imana yahaye u Rwanda umuyobozi mwiza akaba n’umwarimu mwiza wa benshi.
Abihera ku bumwe bw’abanyarwanda kugeza ubu bwashobotse mu myaka 30 kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA.
Amateka agaragaza ko isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda ari kimwe mu byagejeje ku mugambi wa Jenoside mu 1994.
Ubumwe bw’abanyarwanda ni ingingo yagarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko hari igihe ubumwe bwabuze mwajya mu ishuri bakabahagurutsa bati wowe jya kuri uru ruhande, wowe jya kuri uru.
Ati: “Mana warakoze, waduhaye umuyobozi mwiza utagira uko asa, waduhaye ishema n’umugisha […] Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaravuze ati twahisemo kuba umwe, ntihakagire umwana w’u Rwanda wongera kuba ishyanga.
Twagize Imana tugira umwarimu mwiza, buri muntu aramureba akamwibonamo, buri wese hano dukomeze twunge ubumwe, twubake igihugu cyacu, dukorere abana bacu kandi tubigishe amateka yacu.”
Nyirahabineza yavuze ko Abatutsi bakorewe ivangura hirya no hino mu gihe hagamijwe kuzabakorera Jenoside.
Agira ati: “Ni bwa bumwe bwabuze abantu bamwe bakajya bitinya, bakabona ko nta burenganzira bafite ku gihugu.
Ariko uyu munsi mfite ishema ryo guhagarara nkavuga bwa bumwe butumye turimo kwibuka Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe batuvanywemo bazize uko bagizwe, Abatutsi bakagirwa babi, bakicwa nyamara nta cyaha.”
Aterwa ishema no guhagarara imbere y’abantu avuga ubumwe musingi w’iterambere abanyarwanda bagezeho bumwe butuma n’abanyamahanga baza gusura u Rwanda.
Akomeza agira ati: “Icyo dushyize imbere ni bwa bumwe bw’abanyarwanda. Turashima Perezida wa Repubulika wabutuzaniye.”
Yifuza ko abanyarwanda bakomeza kumva bari umwe kandi iyo nshingano ikaba iya buri wese bityo n’utanga serivisi ayitange azi ko arimo kuyiha umunyarwanda.
