Volleyball: U Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe 6 mu mikino y’Akarere ka Gatanu

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Amakipe atandatu yo mu Rwanda ni yo azitabira irushanwa rihuza ayabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, “CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2025”.

Iri rushanwa rizabera muri Uganda kuva itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 4 Werurwe 2025.

Mu bagabo u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu ari yo Police VC ifite igikombe giheruka, REG VC na Kepler VC.

Mu bagore ni Rwanda Revenue Authority yatsindiwe ku mukino wa nyuma, Police WVC na APR WVC.

Uganda izakira irushanwa izatanga amakipe umunani arimo ane y’abagabo ari yo Sport-S, Nemostars, KAVC na UCU n’andi y’abagore ari yo Nkumba, Sport-S, Ndejje na KCCA.

Mu 2023, ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ryitabiriwe n’amakipe 16, aho ryegukanywe na Police VC mu bagabo na Pipeline WVC yo muri Kenya.

Police WVC izitabira Zone V
Kepler VC iheruka kwegukana Igikombe cy’Intwari izitabira Zone V
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 5, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE