Volleyball: REG yaguze Umunyakenya wabaye MVP muri Shampiyona y’iwabo

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

REG VC yaguze Umunyakenya, Nicholas Matui wakiniraga General Service Unit (GSU) y’iwabo, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 23 Nyakanga 2025.

Matui w’imyaka 27 yabaye umukinnyi mwiza wahize abandi muri shampiyona ya Kenya ya 2024/25.  

Uyu mukinnyi umenyereweho gutsinda amanota menshi yari mu bakinnyi ba GSU bakinnye imikino yo kwibuka ku nshuro ya 31 Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabereye I Kigali muri Kamena.

Matui usazwe ukinira ikipe y’igihugu ya Kenya yari mu bakinnyi bakinnye imikino ya Zone V Africa Games Qualifiers yabereye I Cairo mu Misiri muri Mutarama 2024.

Nicholas abaye umukinnyi wa Gatatu REG isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya Gisubizo Merci Wavuye muri APR VC na Ntanteteri Crispin wakiniraga Police VC.

Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ishize, uyu mwaka irakubita agatoti ku kandi yifuza Igikombe cya Shampiyona gifitwe na APR VC.

Nicholas Matui yasinye imyaka ibiri muri REG VC
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE