Volleyball: Police y’abagore yatangiye nabi imikino nyafurika

Police WVC yatsinzwe na Kenya Pipeline amaseti 3-1 (10-25, 19-25, 25-21, 18-25), mu mukino wayo wa mbere w’Irushanwa riri guhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika mu bagore.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, i Abuja muri Nigeria aho iri rushanwa rikomeje kubera.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye nabi umukino, itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-10.
Kenya Pipeline yakomerejeho mu mu iseti ya kabiri, iyegukana ku manota 25-19.
Mu iseti ya gatatu, Police WVC yagarukanye imbaraga itangira gutsinda amanota menshi, birangira iyitsinze ku manota 25 Kuri 21 ya Kenya Pipeline.
Amakipe yombi yagiye mu iseti ya kane yakaniriye cyane kuko Kenya Pipeline yifuzaga gushimangira intsinzi mu gihe Police WVC ihagarariye u Rwanda yasabwaga kuyitsinda ngo isubire mu mukino.
Kenya Pipeline yabyitwayemo neza cyane iyitsinda ku manota 25 Kuri 18 ya Police WVC, bityo yegukana intsinzi y’amaseti 3-1 (10-25, 19-25, 25-21, 18-25).
Police WVC iri mu itsinda C hamwe na OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni APR WVC iri mu itsinda A, kuri uyu wa Gatandatu ikaba ikina umukino wa kabiri na Mayo CAN EV yo muri Cameroon, nyuma yo gutsinda Club Féminin de Carthage yo muri Tunisia amaseti 3-1 mu mukino wa mbere.


