Volleyball: Police WVC yasubiriye APR WVC, APR VC ihagarika Police VC

Ikipe ya APR VC yigaranzuye Police VC iyitsinda amaseti 3-1 mu gihe Police WVC yasubiriye APR WVC iyitsinda amaseti 3-0 muri Shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka mu bagabo n’abagore.
Iyo mikino yo kwishyura y’umunsi wa munani wa Shampiyona yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025 muri Petit Stade i Remera yari abafana kugeza no ku bicara mu myanya yo hasi iruhande rw’ikibuga.
Umukino wabimburiye indi mu bagore Rwanda Revenue Authority yakomeje urugendo rwo kudatsindwa muri shampiyona y’abagore, itsinda East Africa University Rwanda amaseti 3-0 (28-26, 25-20, 25-17).
Iyi kipe kandi yakomeje urugendo rwo kudatsindwa, ikomeza no kuyobora Shampiyona n’amanota 25, igakurikirwa na Police WVC irusha inota rimwe.
Mu bagore hakurikiyeho umukino wahuzaga Police WVC na APR WVC.
Uyu mukino warangiye Police WVC yongeye gusubira APR WVC iyitsinda amaseti 3-0 (26-24, 25-19 na 25-20), ikomeza gukurikira RRA WVC ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya Volleyball.
Mu Bagabo umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Volleyball ni uwo APR VC yakinnye na Police VC.
Uyu mukino warangiye APR VC itsinze Police VC amaseti 3-1 (25-18, 25-23, 25-21, 25-23), uba umukino wa mbere Police VC itakaje muri shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025.
Police VC yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 24 ikurikiwe na APR VC n’amanota 18.
Indi mikino iteganyijwe ku wa Gatandatu, mu bagore, irimo uwa Wisdom School na Kepler WVC, uwa Ruhango VC na Police VC, Rwanda Polytechnic Huye College na APR WVC ndetse na RRA izisobanura na East Africa University Rwanda.
Mu bagabo, REG VC irakina na Rwanda Polytechnic Ngoma College saa munani, Kepler VC ikine na KVC saa kumi mu gihe Gisagara VC izakina na East Africa University Rwanda saa kumi n’ebyiri.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyi mikino, hazakinwa Igikombe cy’Intwari tariki ya 31 Mutarama n’iya 2 Gashyantare 2025, Shampiyona ikazasubukurwa tariki ya 7 Gashyantare 2025.



