Volleyball: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibohora 31

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 28, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye rizatangira tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2025 muri Petit Stade.

Irushanwa ryo kwibohora mu mukino wa Volleyball rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu rizitabirwa n’amakipe 4 ya mbere mu mwaka ushize wa Shampiyona mu bagore n’abagabo.

Mu bagore rizitabirwa n’amakipe arimo APR WVC, Kepler WVC, Rwanda Revenue Authority na Police WVC.

Mu gihe mu bagabo rizitabirwa na APR VC, Kepler VC, REG VC na Police VC.

Mu mwaka ushize wa 2024, irushanwa ryegukanywe na Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore.

Kepler VC ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibohora mu bagabo mu 2024
Police WVC ni yo ifite igikombe giheruka cya 2024 mu bagore
Ku nshuro ya gatatu hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibohora muri Volleyball
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 28, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE