Volleyball: Gisubizo Merci yerekeje muri REG VC

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Gisubizo Merci wari umaze imyaka itanu akinira APR VC yerekeje muri REG VC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabatangaje ku wa Kabiri, tariki 1 Nyakanga 2025.

Gisubizo yerekeje muri REG VC nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina muri APR VC bitewe no kumara igihe adakina kubera ibihano yari yarafatiwe.

Merci abaye umukinnyi wa gatatu REG VC isinyishije nyuma Ntanteteri Crispin wakiniraga Police VC n’Umunyasudani y’Epfo Thon Maker Magembo wongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu iheruka kwegukana irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi kipe yabaye iya gatatu muri shampiyona ishize, uyu mwaka irakubita agatoki ku kandi yifuza Igikombe cya Shampiyona gifitwe na APR VC.

Gisubizo Merci yerekeje muri REG VC avuye muri APR VC
Gisubizo Merci yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri REG VC
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 1, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE