Volleyball: APR y’Abagore yatangiye neza imikino Nyafurika (Amafoto)

APR WVC yatsinze Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22) mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri volleyball y’Abagore (CAVB Club Championship 2025).
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mata 2025 mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria aho iyi mikino yatangiye gukinirwa.
Muri uyu mukino, APR WVC yatangiye nabi ndetse itakaza iseti ya mbere ku manota 25-18.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri itsinda amanota menshi, Club Féminin de Carthage yakomeje kwihagararaho ariko biranga, iyitsinzwe ku manota 26-24.
APR WVC yakomerejeho no mu iseti ya gatatu, iyitsinda bigoranye ku manota 25-23.
Iseti ya nyuma ntiyagoye Ikipe y’Ingabo kuko yayitsinze ku manota 25-22. Muri rusange umukino warangiye, APR WVC yatsinze Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22).
APR WVC izagaruka mu kibuga wa Gatanu tariki ya 4 Mata ikina Nigeria Customs Service.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda Police WVC izatangira imikino yayo ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata, saa kumi n’ebyiri ikina na Kenya Pipeline basanzwe bahangana mu mikino y’Akarere ka gatanu.


