Volleyball: APR WVC yahagaritse RRA, APR VC itsinda REG (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikipe ya APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 mu bagabo naho APR WVC yahagaritse urugendo rwo kudatsindwa rwa Rwanda Revenue Authority muri Shampiyona nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-1.

Iyi mikino yo kwishyura y’umunsi wa cumi yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2025 muri Petit Stade i Remera.

Umukino wabimburiye indi mu bagore wayihuje na RRA WVC yari itaratsindwa muri Shampiyona na APR WVC.

Uyu mukino warangiye APR yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 (25-18, 25-20, 26-28, 25-17) uba umukino wa mbere ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro itsinzwe muri shampiyona.

Mu bagabo umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Volleyball ni uwo APR VC yakinnye na REG VC.

Ikipe y’ingabo ni yo yatsinze iseti ya mbere ku manota 27 kuri 25.

Iseti ya kabiri yarushijeho kugorana no kuryoha kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu. Muri iyi seti REG yirangayeho, Ikipe y’Ingabo iyitsinda ku manota 32 kuri 30 ya REG VC.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu, iyiyobora igihe kinini ariko bageze mu manota 15 batangira kunganya.

Mu mpera z’iyi seti, Ikipe y’Ingabo yongeye kuyobora ndetse iyitsinda ku manota 25-23.

Umukino warangiye APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0.

Indi mikino yabaye ku wa Gatanu, muri Gymnase ya NPC, Kepler WVC yatsinzwe na East African University Rwanda WVC amaseti 2-3 (17-25, 25-18, 22-25, 25-19, 15-17) mu gihe RP Ngoma VC yatsinze KVC amaseti 3-2 (25-16, 23-25, 25-17, 25-13, 15-11).

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare, mu bagabo hateganyijwe imikino itatuaho Gisagara VC ikina na RP Ngoma saa Yine, KVC ikine na Police VC saa Munani mu gihe Kepler VC ikina na East Africa University Rwanda.

Mu bagore, RP Huye irakina na Ruhango VC saa yine, Kepler WVC ikine na East Africa University Rwanda saa sita.

Umunsi wa cyenda uzasozwa ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare, ubwo RP Ngoma izaba ikina na KVC mu bagabo guhera saa sita, East African University Rwanda ikine na APR VC saa munani mu gihe Gisagara VC izisobanura na REG VC saa kumi.

Mu bagore, RP Huye izakina na Wisdom School saa Yine, East African University Rwanda ikine na APR WVC saa sita, Kepler VC yisobanure na Police WVC saa munani mbere y’uko Ruhango VC ikina na RRA saa kumi.

Munezero Valentine atera umupira
APR VC yatsinze REG VC amaseti 3-0
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE