Volleyball: Amakipe ya APR yasoje neza imikino ibanza ya shampiyona

Mu bagabo, APR VC yatsinze Police VC amaseti 3-2, naho iy’abagore itsinda Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 mu mikino isoza ibanza muri Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Iyi mikino yabaye ku Cyumweru, tariki 24 Werurwe 2024 muri Lycée Notre Dames de Anges.
Mu bagabo, uyu mukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi, amakipe yombi yegeranye mu manota ariko Police VC itsinda amanota menshi.
Ntagengwa Olivier yatsinze amanota yafashije Police VC gutsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 ya APR VC.
Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, Niyonkuru Samuel, Gatsinzi Venuste bayifasha kongera ikinyuranyo kigera mu manota umunani (18-10).
Iyi kipe yatsinze iseti ya kabiri ku manota 25 kuri 22 ya Police VC.
Mu iseti ya gatatu ikipe ya Polisi y’igihugu yatangiranye imbaraga nyinshi ibifashijwemo na Nsabimana Placide ‘Maddison’.
Iyi kipe yatsinze amanota atanu APR itarabasha gutsinda na rimwe. Ikipe y’Ingabo yaje kongera gushyuha igabanya y’amanota hasigaramo atatu.
Iyi seti yarangiye Police VC yatsinze APR VC amanota 25-17. Ni mu gihe muri rusange yari amaze kuba 2-1 bityo isabwa iseti imwe gusa igatsinda umukino.
Mu iseti ya kane, APR VC yatangiranye imbaraga iyi seti ishyiramo n’ikinyuranyo cy’amanota atanu. Ikipe ya Polisi y’Igihugu yaje kwinjira mu mukino, ikinyuranyo gishiramo (14-14).

Ikipe ya APR yatsinze iseti ya kane ku manota 25 kuri 19, hitabazwa iya kamarampaka (Seoul).
Muri iyi seti, APR VC yayitsinze ku manota 15 ku icyenda. Muri rusange, umukino warangiye Ikipe ya APR yatsinze iya Polisi y’Igihugu amaseti 3-2 (23-25,25-22,17-25,25-19,15-9).
Mu bagore, APR WVC yasoje imikino ibanza iyoboye
APR WVC yatangiye uyu mukino neza itsinda. Rwanda Revenue Authority yo yatinze kwinjira mu mukino bituma iseti ya mbere irangira APR yatsinze RRA amanota 25-19.
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yakinnye nabi cyane iseti ya kabiri kuko APR WVC yagize amanota 13 ifite arindwi gusa.
Iseti ya kabiri yarangiye Ikipe ya APR iyitsinze ku manota 25 kuri 15 ya Rwanda Revenue Authority.
Rwanda Revenue Authority mu iseti ya gatatu yakosoye amakosa muri iyi seti irayiyobora ariko APR nayo ntiyajyaga kure kuko ikinyuranyo nticyarengaga amanota abiri.
Ikipe y’Ingabo yakinnye amanota ya nyuma neza itsinda iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 22.
Umukino warangiye APR WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0 (25-19,25-15 na 25-22).
Undi mukino wabaye uyu munsi, Police WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0 (25-20, 25-13, 25-12). Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izatangira ku wa Gatanu, tariki 29 Werurwe 2024.
