Volleyball: Amakipe ya APR yabimburiye andi kugera ku mukino wa nyuma wa Playoffs

Amakipe ya APR VC mu bagabo na APR WVC mu bagore yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball, nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri muri 1/2.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe imikino ya kabiri muri 1/2 yabereye kuri Petit Stade i Remera, yitabiriwe n’abakunzi ba Volleyball benshi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Mu mukino wabanje, Ikipe ya APR y’Abagore yongeye gushimangira ko irusha RRA VC, iyitsinda umukino wa kabiri amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20).

Iyi ntsinzi yari ihagije ngo abakobwa ba APR batozwa na Peter Kamasa bagere ku mukino wa nyuma, dore ko bari batsinze umukino wa mbere ku maseti 3-2 mu cyumweru gishize.
Umukino wakurikiyeho ni uw’abagabo, aho abakunzi ba Volleyball bari bategereje kureba niba Kepler VC yahindura ibintu, yo na APR zikazakiranurwa n’umukino wa gatatu.
Si ko byagenze kuko APR VC yabonye intsinzi ya kabiri kuri Kepler VC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), na yo ihita igera ku mukino wa nyuma aho yari yatsinze umukino wa mbere ku maseti 3-0.
Indi mikino y’Umunsi wa kabiri wa Playoffs irakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025.
Mu bagore Police WVC irakina na Kepler WVC saa kumi mu gihe mu bagabo Police VC ikina na REG VC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imikino yose irabera muri Petit Stade i Remera.
Mu gihe haba hari amakipe anganyije umukino umwe kuri umwe, hazakinwa undi wo kwisobanura ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.
Imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu izaba muri Gicurasi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana (wambayeumupira w’ umuhondo) n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Irere Claudette bari mu barebye imikino ya Volleyball


