Visi Perezida mushya wa Kenya yarahiye

Prof. Abraham Kithure Kindiki uherutse kugirwa Visi Perezida wa Kenya yarahiriye izi nshingano asimbuye Rigathi Gachagua wegujwe na Sena mu Ukwakira uyu mwaka.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024 muri Kenyatta International Convention Centre witabirwa na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto.
Umukuru w’Igihugu cya Kenya Ruto yagaragaje ko Prof Kindiki afite ubumenyi n’ubunararibonye yakwifashisha mu kumufasha gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ubukungu bwa Kenya, nka Visi Perezida.
Mu ijambo nyuma yo kurahira ku mugaragaro Kindiki yasezeranyije Perezida Ruto kuba inyangamugayo akuzuza inshingano ze ndetse bikaba intandaro yo kuba Gachagua, yarakuwe kuri uwo mwanya.
“Niyemeje kuba indahemuka no kuba umwizerwa. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo nkore cyane hamwe na bagenzi banjye kugira ngo tukorohereze mu nshingano zawe.”
Kindiki yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri ya manda ya Perezida mbere yo kuyobora iyo Minisiteri, yabaye Umusenateri uhagarariye Intara ya Tharaka Nithi, akaba yari no mu bari mu kuboko kw’iburyo kwa Perezida Ruto mu gihe cy’amatora.
Umuhango w’irahira rya Prof Kindiki ubaye nyuma y’aho kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, urukiko rutesheje agaciro ubusabe bwa Gachagua bwo kuwuhagarika.

