Urubyiruko rurugarijwe: Virusi itera SIDA iracyariho nta kwirara

Urubyiruko by’umwihariko rugirwa inama yo kutirara kuko virusi itera SIDA igihari, kuko ubwandu bushya bwayo bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29 nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-29.
Icyo kigo gitangaza ko virusi itera SIDA ikiriho, abantu badakwiye kwirara, urubyiruko rwo krukazirikana ko rwugarijwe rukarushaho gufata ingamba zo kwirinda icyaba imvano yo kwandura iyo virusi,
Umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga wahawe izina rya Muneza yatangarije Imvaho Nshya ko muri rusange urubyiruko ruzi ko virusi itera SIDA iriho, rugerageza kwirinda gusa hakabamo n’abatabiha agaciro.
Yagize ati: “Muri rusange urubyiruko ruzi ko virusi itera SIDA iriho. Hari abirinda bakoresheje kwifata n’abandi bakoresha agakingirizo bagamije kwirinda.
Ku rundi ruhande hari nabo wumva bavuga ko nubwo ihari itagiteye ubwoba, kuko ibishyimbo byabonetse (imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA), abanda bakavuga ko batarira bombo mu isashi.”
Akomeza asaba urubyiruko kwirinda kuruta kwivuza, kuko aho kwivuza cyangwa gufata imiti cyane ko virusi itera SIDA, nta muti nta n’urukingo igira.
Umunyeshuri wiga i Musanze muri imwe muri kaminuza zaho, wahawe izina rya Ineza we yavuze kongo hari uburyo abantu bipima, ariko atabwizera 100% kuko virusi imara igihe runaka ngo ibone kuboneka mu maraso.
Yagize ati: “Uburyo bwizewe neza ni ukwirinda no gukoresha agakingirizo nibura. Njye uburyo bwo kwipima (Self- Test) simbwizera cyane kuko sinakwizera ko butanga igisubizo nagirira icyizere 100% kuko numva hari igihe bisaba ngo virusi igaragare mu maraso, nibura amezi 3.”
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Karere ka Muhanga we, ku kijyanye na virusi itera SIDA yumva buri wese yakwirinda, ariko cyane cyane urubyiruko kuko ruba runafite amaraso ashyushye.
Yagize ati: “Uburwayi si ikintu cyane cyane virusi itera SIDA idafite umuti ntigire n’urukingo.Buri wese akwiye kwirinda kuba yakwandura, by’umwihariko urubyiruko binatewe ko ruba rufite amaraso ashyushye, rumenye ko iyo virusi idakangwa n’imyaka. Ndabasaba gukurikiza inama bagirwa n’inzego z’ubuzima bakirinda, bakifata ndetse byabananira bagakora imibonano mpuzabitsina ikingiye.”
Dr Ikuzo Basile ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC yavuze ko nta kwirara kuko VIH/SIDA igihari, abantu basabwa gukaza ingamba zo kwirinda, agaragaza uko imibare ku bwandu bwa Virusi itera Sida mu Rwanda ihagaze.

Yagize ati: “Abo twasanze banduye vuba ni ku myaka 15-29 ni ho higanje abandura, ni rwa rubyiruko.”
Ibipimo byo kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Kamena 2024, abari bafite hagati y’imyaka 15-19 bigaragaza ko ab’igitsina gore banduye bari kuri 6,5% ab’igitsina gabo bari 1.6%.
Hagati y’imyaka 20-24 ab’igitsina gore bari 5,2% ab’igitsina gabo bari 4.5% naho hagati y’imyaka 25-29, ab’igitsina gore ni 3,5% naho ab’igitsina gabo bari 3,0%.
Dr Ikuzo yakomeje asobanura ko abakobwa bandura cyane, kuko umukobwa afite mugenzi we w’umuhungu ushobora kumushuka, hari abagabo bakuze bashobora kumushuka, hari ibishuko byinshi ugereranyije n’umwana w’umuhungu ndetse n’imiterere yabo, uko umuntu aremye umugore yandura mu buryo bworoshye kurusha umugabo.
Yagarutse ku miterere ya virusi itera SIDA agira ati: “Mu Rwanda; abafite Virusi itera Sida ni 230 000, buri mwaka tugira abantu bagera ku 3 000 bandura Virusi itera, abahitanwa na virusi itera SIDA buri mwaka ni 2 600. Iyo turebye abaturage bari hagati y’imyaka 15-49 muri bo 2,7%.”
Imiryango itandukanye igira uruhare mu guhangana na virusi itera SIDA
Sylvie Muneza umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) yasabye ko abantu bakwipimisha bakamenya neza uko bahagaze kuko VIH/SIDA ikiriho.
Ati: “Virusi itera SIDA iracyariho, buri wese amenye uko ahagaze, hari imiti, iyo uyifashe ubaho neza.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda Strive Foundation Rwanda ukorana na Leta mu rwego rw’ubuzima, Bernard Muramira yavuze ko bakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri gahunda y’uko ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagabanyuka.
Yagize ati: “Uyu muryango nyarwanda Strive ukorana na Leta mu buzima, dukora ubukangurambaga, dukorana na RBC, twifuza ko ubwandu bugabanyuka cyane ariko urebye iterambere ubona hari ibihindura bisaba no guhindura ingamba zakoreshwaga.”
Yavuze ko bari mu rugamba rw’ubukangurambaga by’umwihariko ku rubyiruko, yitsa ku kuba virusi itera SIDA igihari.
Ati: “SIDA iracyahari, iracyari ikibazo. Hakenewe ubukangurambaga. Urubyiruko rukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, hajye hagaragaraho ubutumwa bwibutsa ko VIH/SIDA ikiri ikibazo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko mu 2023 hapimwe Abanyarwanda1 111 600 bipimishije ku bushake virusi itera SIDA, muri bo 9 270 basanganywe iyo virusi.
Iyo mibare igaragaza ko abantu 37 158 bapimwe bari munsi y’imyaka 15 hagaragayemo ko 225 banduye virusi itera SIDA.
Mu bantu 380 371 bari hagati y’imyaka 15 na 24 bapimwe, muri bo 1 602 basanganywe virusi itera SIDA.
Minisiteri y’Ubuzima igira abantu inama yo kwirinda harimo kwifata, gukoresha agakingirizo, kudacana inyuma ku bashakanye ndetse no kwipimisha bakamenya uko bahagaze, kuko bituma bahabwa inama zibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2022, igaragaza ko guhera mu mwaka wa 1981 abarenga miliyoni 40.4, bapfuye bazize Sida ku Isi, kandi abarenga miliyoni 37.5 bari urubyiruko.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yagaragaje ko abantu miliyoni 39,9 bari bafite virusi itera SIDA ku Isi.
Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2024 yagiraga iti ‘Kurandura SIDA ni inshingano yanjye’.
