VIH: Harateganywa gukoresha ikinini kimwe mu kwezi cyangwa urushinge mu mezi 6

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Mu mwaka wa 2026, biteganyijwe ko mu Rwanda, abafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana, bashobora kuzajya bafata ikinini rimwe mu kwezi cyangwa se bagakoresha urushinge rumara amezi 6.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga ya 13 yigaga kuri virusi itera SIDA (IAS 2025) yabereye mu Rwanda, ikamara iminsi 5, yasoje ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Ibi bigaragaza intambwe ishimishije kandi ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu guhangana na virusi itera SIDA. Iyo miti irimo ikinini umuntu afata buri kwezi n’urushinge rwa rufatwa kabiri mu mwaka.”

Yavuze ko izatangira mu 2026, ubu ikiri mu igeragezwa, ryatangiriye ku bantu basanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bubahirizaga neza amabwiriza ya muganga, bagafata neza imiti n’abafite ibyago byo kwandura.

Dr. Nsanzimana yagize ati: “Ibyavuye mu bushakashatsi bitanga icyizere, kandi biteganyijwe ko iyi miti izatangira gukoreshwa ku rwego rusange guhera mu 2026.”

Yakomeje asobanura ko ubwo buryo bwo gufata imiti bworohereza umuntu aho guhora afata imiti buri munsi kandi ifite ubushobozi bwo kugenzura virusi mu mubiri mu gihe kirekire.

Umwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yatangarije Imvaho Nshya ko ntako bisa kuko kunywa imiti buri munsi bitoroshye.

Yagize ati: “Sinkubeshye, ntib yoroshye kunywa ikinini buri munsi, usanga ndetse bisaba kurya bihagije kuko biba bifite ingufu. Kuba rereo hateganywa byazashoboka ko umwaka utaha, umuntu yajya anyway ikinini kimwe mu kwezi cyangwa agafata urushinge rumwe mu mezi 6.”

Yongeyeho kandi ko bizafasha kuko mu buzima busanzwe ngo byagoraga umuntu ufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA gufata urugendo ari burareyo.

Ati: “Nibura umuntu azaba asa naho aruhutseho kwitwararika, hari igihe byangoraga iyo nabaga mfite urugendo rutuma ndara, umuntu aba yumva atisanzuye, kugendana imiti, kuko burya uburwayi ni ibanga ry’umuntu.”

Iyo gahunda y’imiti nshyashya irakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) n’abandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin
Bamwe mu bari bitabiriye inama IAS 2025
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE