Victoria Kimani yakozwe ku mutima n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma yo kwitabira imikino ya BAL umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Victoria Kimani ukomoka mu gihugu cya Kenya yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yakozwe ku mutima n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Kimani yanagaragaje ibihe bitandukanye yagiye agirira mu Rwanda birimo iby’igihe yajyaga mu Karere ka Bugesera bagiye gukina umukino wa Basket ubwo yari kumwe n’abantu basengana.

Mu kugaragaraza ishusho y’u Rwanda yavuze ko yiyumva neza ndetse ashimira imikino isoza amarushanwa ya BAL yabereye mu Rwanda.

Yagize ati: “Ndumva nakozwe ku mutima n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, ndiyumva nk’aho mu Rwanda ari mu rugo, warakoze cyane BAL kumfasha gutembera, nishimiye ibihe byose nagiriye mu Rwanda.”

Ngo ntazigera yibagirwa ko ibihe bitandukanye yahagiriye byamubereye byiza.

Ati: “Ni ibihe byari bikomeye, gusoza imikino y’igikombe cy’Afurika muri Basket 2024 (BAL) Angola yacu yabonye ibyo yari ikwiye, ingufu zo muri Arena zari zidasanzwe, uko imikino yari ishimishije kandi hari abafana benshi, imbyino za kinyafurika n’abakobwa bambara bakaberwa, ariko ikirenze ibyo ni urukundo rw’Abanyarwanda.”

Uyu muhanzi yanakomoje kuri Ariel Wayz, avuga ko yanyuzwe n’impano imurimo, ndetse ko azagaruka mu Rwanda ku buryo bigenze neza bazanakorana indirimbo.

Victoria Kimani azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo China Love, Prokoto yafatanyije n’abarimo Diamond Platinumz, Swalalala n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE