Victoria Kimani azitabira igitaramo cya Legends of Sound Blue 3

Umuhanzi uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya uzwi nka Victoria Kimani yatangajwe nk’umushyitsi mukuru uzitabira igitaramo bise icy’ibihangange by’amajwi (Legends of Sound Blue 3 concert) cy’itsinda ry’abahanzikazi bakanyujijeho muri Uganda Blue 3.
Ni igitaramo cyari gitegerejwe igihe kirekire, giteganyijwe kuba tariki 22 Kamena 2024, kikazaba hagamijwe guhuriza hamwe aba bahanzikazi bakunze kwiyita abanyabigwi b’amajwi meza ryaherukaga kuririmbana mu myaka 10 ishize, ibintu bafata nk’igikorwa bageneye abakunzi babo mu rwego rwo kubashimisha.
Byatangajwe na kompayi isanzwe imenyerewe mu gutegura ibitaramo muri Uganda, Talent Africa Group, tariki 17 Kamena 2024 babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, ari na bo barimo gutegura icyo gitaramo, aho bavuze ko Victoria Kimani azacyitabira nk’umushyitsi w’imena, bagasanga ari kimwe mu bizatuma kizaba icy’amateka nk’uko babyanditse.
Bagira bati: “Twishimiye no kubereka ko umushyitsi w’imena wo mu gitaramo Legends of sound cya Blue 3 ari Victoria Kimani, kandi byari biri mu bitekerezo byacu guhuza ibikomerezwakazi mu muziki w’Afurika y’Iburasirazuba.”
Bakomeza bagira bati: “Victoria Kimani ni umunyabigwi mu muziki wo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Blue 3 barakunzwe. Guhuza ibihangange bibiri muri muzika bituma igitaramo kiba icy’amateka.”
Ibi kandi byashimangiwe na Victoria Kimani ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye kuzitabira igitaramo cya Blue 3.
Ati: “Duhurire mu gitaramo cya Legends of Sound mu kongera guhura kwa Blue 3 ku rubyiniro, ndiyumvamo ko kizaba ari igitaramo cy’amateka, hazabaho kwizihirwa no kunezerwa bitaraba ahandi, ndakubwiye uriya mugoroba ntuzawibagirwa nuhaboneka.”
Yongeraho ati: “Kuva kera nakundaga ubuhanzi n’imbaraga bya Blue 3, za Lilian, Jackie, na Cindy. Guhabwa ubutumire no kuzasangira na bo urubyiniro ni ibintu byo kubahwa cyane. Tuzafatanya duhuze imbaraga n’ubunararibonye dukore umugoroba utazibagirana mu muziki wa Uganda.”
Blue 3 ni itsinda ryakanyujijeho mu ntangiriro ya za 2 000, rikaba rigizwe n’abakobwa batatu barimo Lilian Mbabazi bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda, Jacky Chandiru na Sanyu Cinderella.
Bari bamaze igihe kigera ku myaka 10 bataririmba aho bagiye gukora igitaramo cyongeye kubahuza hagamijwe gushimisha abakunzi babo no kubiyibutsa.
Biteganyijwe ko igitaramo cya Legends of sound concert cya Blue 3 kizaba tariki ya 22 Kamena 2024 kikabera kuri Sheraton Garden Kampala.
