Victony yageze i Kigali gutaramira abakunzi be

Umuhanzi Victony ukomoka muri Nigeria yageze i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya REVV UP XPERIENCE.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Anthony Ebuka Victor yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Victony utigeze aganira n’itangazamakuru yahise yerekeza kuri hoteli agomba gucumbikamo mbere yo gutaramira abakunzi be i Kigali.
Victony ageze i Kigali mu gihe Ruger, yahageze mbere ndetse akaba yaranatangaje ko afite gahunda yo gushora imari mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 27 Ukuboza 2024.
Victony na Ruger bafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Ross Kana, Davis D, Bushali, B Threy na Bruce The1st hamwe n’abahanga mu kuvanga umuziki (aba-DJs) nka DJ Toxxyk, DJ Inno, DJ Higa & Rusam, DJ Djannab na The Ruscombs, barataramira abakunzi babo mu rwego rwo kubafasha gusoza umwaka bizihiwe.
Victony, ni umunya Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uwo musore yavutse ku wa 5 Mutarama 2001, akomoka mu gace ka Orsu muri Leta ya Imo.
Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.
Biteganyijwe ko igitaramo cya REVV UP XPERIENCE’ kibera muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024.

