Vestine yashimiye abakomeje kumufasha mu myiteguro y’ubukwe

Umuririmbyi Ishimwe Vestine, uzwi mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yashimiye abakomeje kumufasha mu myiteguro y’ubukwe bwe.
Uyu mukobwa ufite ubukwe muri Nyakanga 2025, yashimiye inshuti ze ziheruka kumukorera ibirori byo gusezera ku bukumi.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira amafoto yafatiwe muri ibyo birori ayaherekesha amagambo meza y’ishimwe.
Ati: “Nejejwe cyane n’urukundo mumfitiye, ibyishimo no kumwenyura mukomeje kunyereka muri uru rugendo rw’imyiteguro, mwakoze kuntekerezaho mukamfasha kwishima.”
Ni ibirori Vestine yakorewe mu mpera z’icyumweru gishize byateguwe n’abarimo inshuti ze n’abo mu muryango we.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Vestine na Idrissa Ouedraogo buzaba tariki 05 Nyakanga 2025, bikaba bivugwa ko buzabera ku Ntare Conference Arena.


