Vestine uririmbana na Dorcas yakoze ubukwe buryoheye ijisho (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Kamikazi Dorcas, yakoze ubukwe n’umukunzi we Idrissa Jean Luc Ouédraogo mu birori binogeye ijisho, ndetse banasezerena imbere y’Imana.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali byitabirwa n’inshuti, abavandimwe, ibyamamare, abo mu miryango yabo bombi n’abandi batandukanye.

Byari biyobowe na Mc Lion Imanzi wamamaye cyane mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda.

Abitabiriye ibyo birori basusurikijwe n’abahanzi batandukanye barimo, Elie Bahati na Prosper Nkomezi baririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bombi barushinze nyuma yaho Ishimwe Vestine tariki 22 Kamena 2025, yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi abenshi bazi nka ‘Bridal Shower’.

Mbere yaho ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo mu buryo bwatunguye benshi Ishimwe Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Idrissa Ouédraogo na Vestine Ishimwe basezeranye imbere y’Imana
Idrissa Ouédraogo na Ishimwe Vestine basabiwe umugisha ubwo basezeranaga imbere y’Imana
Junior Giti n’umugore mu bari bitabiriye ubukwe bwa Vestine
Umuhanzi Chris Eazy nawe yari yitabiriye
Umuhanzi Prosper Nkomezi ni umwe mu bataramiye abitabiriye ubukwe bwa Ishimwe Vestine
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE