Uwimana uregwa guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yasabye kugirwa umwere

Uwimana Claudine wari usanzwe umaze imyaka Ine afungiye ibyaha bifitanye isano no guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, yahakanye ibyo aregwa asaba urukiko kugirwa umwere. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha
Uyu mugore mu buzima busanzwe yahoze ari umwarimu, akaba ari mu bareganwa na Nsengimana Théoneste n’abandi batawe muri yombi mu 2021, bakurikiranyweho ibyaha byo guhirika ubutegetsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, Ubushinjacyaha bwavuze ko Uwimana ari umwe mu bitabiriye amahugurwa yari yateguwe n’abayoboke b’ishyaka rya DALF Umurinzi rya Ingabire Umuhoza Victoire.
Ni amahugurwa yari agamije kwiga uburyo bahirika ubutegetsi hadakoreshejwe intambara.
Bwagaragarije urukiko ko yari ahuje umugambi n’abandi kuko yitabiriye ayo mahugurwa akoresheje amazina atari aye, bemeranya gukora ibikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi buriho, ibikorwa bise Operation yitwa Shirubwoba, Operation Serwakira n’ibindi.
Uwimana Claudine yemeye ko ayo mahugurwa yayitabiriye ariko ko yari yabwiwe ko ari amahugurwa yo mu Cyongereza bituma yumva ashaka kuyitabira.
Yashishikarijwe kwitabira amahugurwa n’uwitwa Mutabazi Alphonse.
Ahamya ko uwitwa Sibomana Sylvain wari umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, yamusabye gukoresha amazina atari aye ndetse anamuha ibyangomba yagombaga kwifashisha.
Yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera ngo kuko atari ahuje umugambi n’abari bayateguye ariko akaba atarayarangije.
Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwavuze ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Uwimana muri uwo mugambi, ari amagambo yanditse ku munsi wo kwizihiza umunsi abayoboke ba DALFA Umurinzi bitiriye Ingabire Victoire ku wa 14 Ukwakira 2021.
Icyo gihe Uwimana Claudine yatanze ubutumwa bugira buti ‘Umunyamarwanda niyubahwe’ mu guha imbaraga uwo munsi bishimangira ko yari ahuje umugambi w’abandi.
Me Gatera Gashabana wunganira Uwimana Claudine mu mategeko yavuze ko umukiriya we ibikorwa byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo bigize icyaha bituzuye kuko atabashije kuyakurikirana yose ngo amenye ibyo yari agamije.
Yagaragaje ko ubwo bari muri Kaminuza bize impinduramatwara ya Fidele Castro muri Cuba, Napoleon Bonaparte n’izindi mpinduramatwara zitandukanye kandi ibyo bitavuze ko abantu baba binjiye mu mugambi wo gukora icyaha cyo guhirika ubutegetsi bw’igihugu.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabiye Uwimana Claudine gufungwa burundu nyamara bushingiye ku byaha atanabajijweho mu Bugenzacyaha.
Me Gashabana yavuze ko uwo yunganira adakwiriye guhamywa ibyaha akurikiranyweho kuko atigeze abigiramo uruhare.