Uwigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi yitabye Imana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Frederic Ngenzebuhoro wamenyekanye cyane muri Politiki y’Igihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu ishyaka UPRONA yitabye Imana azize indwara.

Uretse kuba yarabaye Visi Perezida, Ngenzebuhoro yakoze imirimo itandukanye muri Politiki y’u Burundi, irimo kuyobora Minisiteri zitandukanye, anaba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Burundi ndetse no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Yanamenyekanye kandi ku bikorwa bye bitandukanye binyuze mu kwandika ibitabo by’imfashanyigisho ku burezi n’umuco, anashinga Radio yitiriwe umuco (Radio Culture).

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 azize uburwayi yari amaranye igihe batifuje gutangaza, akaba yitabye Imana ku myaka 72 y’amavuko.

Ngenzebuhoro apfiriye mu Rwanda, mu gihe yari umunyamigabane ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Radio Imanzi.

Bamwe mu bo bakoranye mu Rwanda by’umwihariko kuri Radio Imanzi, bavuga ko yari umugabo w’umunyamahoro, Umuhanga ndetse wanakundaga kuganira ibijyanye no guharanira amahoro mu Karere.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya umuyobozi wa Radio Imanzi Faustin Karangira, yavuze ko hari byinshi yamwigiyeho mu gihe bari bamaze bakorana.

Yagize ati: “Yari umugabo w’inyangamugayo, w’umuhanga, ureba kure, ibyo akora byose abikora agendeye ku buhanga, ugasanga birenze amarangamutima aturanga benshi. Namwigiyeho kwihanganira ibibazo no kubirenga, agashaka guteza imbere inshingano z’abo afite, ikindi kintu ni ukuntu ari umugabo iteka waganiraga ibyo guharanira amahoro muri aka Karere, akaba iteka yabwiraga abantu ko bakwiye kurenga Politiki bagaharanira amahoro.”

Ngenzebuhoro yinjiye muri Politiki kuri manda ya mbere ya Major Pierre Buyoya mu 1990 ubwo hari ishyaka rimwe gusa rya Politiki muri icyo gihugu (UPRONA), aho yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, anaba Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Ubwo amashyaka menshi yongeraga kwemerwa mu Burundi mu 1992, Ngenzebuhoro ntiyigeze ajya kure y’ubutegetsi na Politiki mu ishyaka rye, no mu gihugu, kuko kuva muri Mutarama 2002 kugera mu Ugushyingo 2004, Frederic Ngenzebuhoro yari Visi Perezida wa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mbere y’uko aba Visi Perezida w’u Burundi kugeza muri Kanama 2005 ku butegetsi bw’inzibacyuho mbere y’amatora yabaye muri uwo mwaka.

Icyo gihe yari asimbuye Alphonse Marie Kadege, na we wo mu Ishyaka rya UPRONA, bivugwa ko yari yananiwe kumvikana na Domitien Ndayizeye wari Perezida w’inzibacyuho icyo gihe.

Yanahagarariye u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), aho yarangije manda ye mu 2017, agahitamo kuguma mu buhungiro, kuko yari mu banyapolitiki badahuza n’igitekerezo cya manda ya gatatu y’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza yo mu 2015, nubwo mu Ishyaka rye rya UPRONA hari abataravugaga rumwe na we bamushinja gukorana bya hafi n’ubutegetsi bwariho, kugira ngo agumane umwanya.

Uretse Politiki, Ngenzebuhoro azwiho kuba yarabaye umuntu wa mbere ku giti cye watangije Radio yigenga yitiriwe Umuco mu 1997 (Radio Culture), nyuma ya Radio Ccib Fm+ y’ishyirahamwe ry’abaherwe b’Abarundi, na Bonesha FM yafunguwe n’Ishyirahamwe ry’Abafaransa (Reporters Sans Frontiers).

Frediric Ngenzebuhoro yabaye Umurundi wa mbere wasohoye Filime y’uruhererekane yitwa Bararuhiga, yanahinduye mu Cyongereza no mu Giswahili.

Apfuye amaze kwandika igitabo gisobanura urwango, ingorane n’ibibazo byahungabanyije Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 40 ishize, harimo cyane cyane amateka y’u Burundi n’u Rwanda cyitwa L’lnoubliable cyasohotse mu by’umweru bibiri bishize.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE