Uwatoraguraga imyanda RDB ikamuha akazi, yagahangiye abasaga 200

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Akenshi abantu bazirikana ubuzima bugoye banyuzemo bukabatera gufasha abandi bakiri hasi birangira bakoze iby’ubutwari bitangarirwa na benshi bikandikwa no mu mateka.

Harerimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko, yageze ku guhangira imirimo abakubwa 220 babyariye iwabo nyuma yo gukurwa mu buzima bubi na we akiyemeza gukora ibishoboka byose ngo umugisha yabonye n’abandi bawuboneho.

Uyu mugabo umugabo uvuka mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, yavukiye mu muryango w’abana icyenda barezwe na nyina nyuma yo gutabwa na se wihungije inshingano zo kubarera.

Ku bw’amahirwe, yarihiwe na Leta nk’umwe mu bana baturuka mu miryango itishoboye arangiza ayisumbuye.

Akimara kurangiza ayisumbuye yisanze akora akazi k’ubukorerabushake ko gutogura amashashi n’indi myanda mu mihanda yerekeza kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Na none kandi afatanyije na bagenzi be basibuye uduhanda ba mukerarugendo banyuramo bagiye gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ibyo bikorwa by’ubukorerabushake byamuviriyemo guhabwa akazi akazi ko kuyobora ba mukerarugendo n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB).

Nyuma y’aho, Harerimana yahisemo kwitura ineza yabonye ku buyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashinga Umuryango Muhisimbi Voice of Youth In Conservation ufasha abana bagihura n’ibibazo yibanda ku bangavu baterwa inda.

Bamwe mu bo yafashije kuva mu bwigunge, akabahangira umurimo w’ubudozi na bo ntibatinya kumushimira nk’uko na we ashimira Igihugu cyamuhaye amahirwe.

Harerimana yatangiriye yatangiriye ku guha ibyo kurya abana b’abakene n’abandi akabishyurira ubwisungane mu kwivuza, birangira akoze igikorwa kimaze guhindurira ubuzima benshi ahereye ku imashini imwe yo kudoda.

Yagize ati: “Natangiye mpa abana n’abakene ibiryo ndetse mbaha mitiweli. Naje gusanga bidahagije rero kuko uko nabikoraga hari iruhande rwanjye abakobwa barimo guterwa inda kandi nkeka ko na bo byabaga byaturutse ku makimbirane yo mu ngo. Ubu rero ni rwo rugendo ndimo nita kuri bariya bana b’abakobwa mbafasha kwihangira umurimo w’ubudozi nyuma y’uko ndangije kaminuza mu icungamutungo.”

Bamwe mu bangavu batewe inda bigira mu kigo Muhisimbi

Nyirangirimana Jacqueline ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo mu Murenge wa Kinigi wungukiye ku gitekerezo cya Harerimana nyuma yo kuva mu ishuri akisanga mu buzima bwatumye atwara inda atateguye kubera amakimbirane yo mu muryango.

Yagize ati: “Kubera ubwumvikane buke mu rugo ababyeyi banjye bahoraga mu mahane, Mama wanjye nawe ntabwo twumvikanaga. Nahise mva mu ishuri niyemeza gutorokera muri Uganda; nagendaga ntazi inzira uwanyoboye rero izo nzira muri Kisoro kuko ni ho nabanje kuba, se ni we wanteye inda ku myaka 17.”

Ngarutse mu Rwanda n’umwana w’amezi 7, batangiye kumpana Muhisimbi iramfata inyigisha kudoda, iranankodeshereza kugeza menye kudoda none ubu mpemwa amafaranga atari  munsi y’ibihumbi 50 ku kwezi kandi  turi benshi.”

Mukamana Stephanie wo mu Karere ka ka Nyaruguru, avuga ko yavutse akisanga nta mubyeyi, nta muryango kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko yagendaga arara aho abonye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ubushomeri bwaranze yisanga yatewe inda ashakisha imibereho.

Guhura na Harerimana byatumye agarura icyizere cyo kubaho kuko yamenye ko kuba yarabyaye imburagihe bitamubuza gukomeza ubuzima.

Yagize ati: “Harerimana yankuye ahantu habi kuko yanyigishije kudoda ampa ubushobozi bwo gukomeza kwiga kugeza ubwo njya no muri kaminuza. Ibi kandi yabikoze atari njye agirira njyenyine kuko n’abavandimwe banjye twarokokanye atwitaho, ndamushimira ineza yatugiriye kandi nongera kubwira abakobwa bahura n’ikibazo cy kuba baterwa inda ko badakwiye kwiheba kuko ubuzima bukomeza.”

Mukamana Stephanie avuga ko guhura na Harerimana byamuhinduriye ubuzima

Kugeza ubu ikigo Muhisimbi cyashingwa mu mwaka wa 2020 kimaze kwigisha umurimo abagera kuri 220, ubu hakaba hari kwigishwa abandi 55.

Icyo kigo cyashakiye amacumbi abana b’abakobwa batewe inda bagera ku 10 bakodesherezwa buri kwezi.

Perezida Kagame yamukuye mu rwobo

Nyuma yo kuvuka mu bana icyenda Papa ubabyara akabasigana na nyina, Harerimana asanga Perezida Kagame yarababereye umubyeyi kuko yabakuye mu rwobo.

Yagize ati : “Data yamaze kubona tumaze kuba abana benshi urumva nawe abana 9 na nyina utagira akazi, byatumye adusiga na Mama. Byari ibintu bikaze, nta nzu ikomeye twagiraga, kurya nawe urabyumva ni abantu batugaburiraga.”

Harerimana avuga ko ubuzima bwe bwanyuze mu nzira ndende kandi zikomeye ariko akagira icyizere ko azabaho bitewe na Perezida Kagame wita kuri buri Munyarwada wese.

Yagize ati: “Hari igihe cyageze numva ko guca inshuro, kwiruka inyuma y’inka z’abandi ari byo bizanteza imbere. Ariko naje kugira amahirwe Kagame atangiza ya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Njye nta mikoro nari mfite, gusa nagiye kumva numva ngo Kagame arimo kirihira imiryango itishoboye nanjye bandihiriye amashuri abanza yose ndangiriza ayisumbuye kuri GS Janja nkomeza na kaminuza.”

Avuga ko urubyiruko rukwiye kumbira inama z’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi babo, kuko ngo iyo ataza kuba umuntu ukunda gahunda za Leta cyangwa yumvire nyina, ubu aba yararumbiye Igihugu.

Harerimana yishimira ko yatangiye kwitura Perezida Kagame n’u Rwanda rwamuhaye amahirwe binyuze mu bikorwa bifasha abandi bantu bakiri mu buzima bubi binyuze mu Kigo Muhisimbi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE