Uwashinjaga Chris Brown kumukomeretsa yahagarikishije ikirego burundu

Abraham Diaw washinjaga Chris Brown kumukomeretsa bikomeye akoresheje icupa yasabye ko urubanza ruhagarikwa burundu.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yashyikirije urukiko impapuro zisaba ko urubanza rwe rusibwa tariki 27 Kamena 2025, urukiko rukemeza ko rwakiriye izo mpapuro ariko icyo cyemezo kitarafatwa.
Ubusabe bw’uwaregaga bwo guhagarika ikirego cye buramutse bushyizwe mu bikorwa byaba bisobanuye ko nta na rimwe uwareze yazongera kubura icyo kirego.
Chris Brown yatawe muri yombi ubwo yari mu Bwongereza, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ubigambiriye.
Bivugwa ko uyu muhanzi, yari akurikiranyweho gukubita umuntu icupa ubwo yari mu kabyiniro Mujyi wa Manchester mu 2023.
Nyuma Chris Brown yaje gutabwa muri yombi tariki 15 Gicurasi 2025 ubwo yari ageze mu Bwongereza nyuma yari yatangiwe ikirego n’uwitwa Abraham Diaw amushinja kumubita akanamukomeretsa, asaba urukiko ko Chriss Brown yamwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro agera kuri miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika.
Tariki 21 Gicurasi 2025, urukiko rwategetse ko Chris Brown afungurwa by’agateganyo rumutegeka gutanga ingwate ingana na miliyoni 5 z’amapawundi, asaga miliyoni 6.7 z’amadolari.
Abraham Diaw waregaga Chris Brown asabye gusesa urubanza burundu mu gihe byari biteganyijwe ko Chris Brown yari kuburana tariki 11 Nyakanga 2025.
