Uwari umugore wa Chameleon asanga atari ngombwa gukunda umuryango washatsemo

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Jose Chameleone nyina w’abana babo batanu Daniella Atim, avuga ko atari ngombwa gukunda umuryango umuntu yashyingiwemo igihe na bo batamukunze.
Yagarutseho mu nyandiko yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga tariki 6 Mutarama 2025, agaragaza ko ibyo yakuze yigishwa yasanze atari ngombwa kubyigisha abana be.
Yanditse ati: “Nakuze mbwirwa ko ngomba gukunda buri wese, niba ari uwo mu muryango nashatsemo, ariko ndabizeza ko ntigisha abana banjye icyo kintu, mpora mbabwira nti niba umuntu agufata nabi, akakugira umunyamahanga kuri we, cyangwa akagutera gushidikanya ku gaciro kawe, ntugomba kumukunda. Uzakunde ugukunda.”
Mu biganiro bya Daniella Atim yakunze kugaragaza ko umuryango yari yarashatsemo wamufashe nabi, kandi batigeze bamuha agaciro, cyane ko yakunze kuvuga ko yakorewe ihohoterwa kenshi.
Uwo mubyeyi wabyaranye na Jose Chameleon abana batanu, yakunze kugaragariza abagore ko badakwiye guhishira ihohotera rikorerwa mu ngo, kandi ko yiteguye kubafasha kwirekura bakavuga, bagahabwa ubufasha.
Atangaje ibyo mu gihe Jose Chameleone wari umugabo we, banafitanye abana batanu, aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuza.
Daniella Atim yashyingiranywe na Jose Chameleon mu 2008, batandukana nyuma y’imyaka icyenda, kuko uwo muhanzi yatangaje ko yatandukanye n’uwari umugore we mu 2017, bafitanye abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.


ka says:
Mutarama 7, 2025 at 10:36 amnta muco bifitiye. bari kukwigiraho uko bubaha family members. be strong madam