Uwagurijwe 500,000 Frw akagwatiriza umutungo wa miliyoni 5 Frw arasembera

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Banki Lamberi ni ikibazo gikomeje gukenesha abaturage no guteza amakimbirane mu miryango yo mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru, aho bamwe mu bari abatunzi bisanga nta n’urwara rwo kwishima basigaranye.

Mukangwije Marie Claire wo mu Mudugu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ubwo buryo bwo kuguriza ku nyungu y’umurengera bufatwa nk’ubwambuzi bushukana mu mategeko.

Kuri ubu Mukangwije arasemberana n’abana be batatu, nyuma yo gukurwa mu nzu n’ikibanza bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yatanze nk’ingwate ubwo umuturanyi we yamugurizaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 gusa.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Mukangwije yagaragaje agahinda n’ihungabana yasigiwe no kubura umutungo yari asigaranye imbere n’inyuma akaba atarahawe n’amahirwe yo kuba yawugurisha ngo yishyure uwo mwenda nubwo na wo wagendaga wikuba inshuro nyinshi.

Yavuze ko yasabye iyo ngwate kuko yari afite ikibazo kimukomereye cy’umugabo we urwaye bamwohereje kwivuriza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Yagize ati: “Twari dufite ikibazo cy’umugabo urwaye nyuma turivuza birananirana kugeza ubwo bibaye ngombwa ko tujya muri CHUK nta mafaranga twari dufite negereye umuturanyi wanjye ampa amafaranga ibihumbi 500, ingwate natanze inzu, ubwo rero babariyemo inyungu nasinyiye miliyoni.”

Yavuye mu bitaro agerageza gushaka iyo miliyoni biranga, abibwiye wa muturanyi we ahita amurega mu Bunzi no mu rukiko, birangira atsinzwe kubera ko bari baragiranye amasezerano.

Yakomeje agira ati: “Nabwiye mugenzi wanjye ko nayabuze, ahita andega mu Bunzi kugera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, ndatsindwa none ubu bankuye mu nzu, umugabo na we yarantaye nanjye mba mu bukode kandi burangora”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuri ubu ari mu gihirahiro kuko umugabo we ngo ntiyiyumvisha ukuntu umugore we yasinyiye miliyoni yose, ibintu byabaviriyemo gutandukana.

Yagize ati: “Umugabo yarantaye nyuma y’amakimbirane twahoranaga mu rugo iwacu, bamaze kudukura muri iyo nzu rero yantanye abana ku buryo no kubarihirira ishuri byananiye, abana na bo babaye za mayibobo. Rwose abishora muri Banki Lamberi baba babiretse ahubwo bakagana ibigo by’imari”.

Uretse Mukangwije, hari n’abanti baturage bavuga ko bakomeje kugirwaho ingaruka no kuba barafashe izo nguzanyo zisaba kunguka by’umurengera.

Nzabonimpa wo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, we avuga ko yafashe Banki Lamberi y’amafaranga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo kubera ko yari afite ikibazo yemeye gusinyira amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko bahagurukiye abatanga Banki Lamberi bagatindahaza abaturage

Yagize ati: “Nashakaga gukora ubucuruzi bwihuse, kuko nashakaga kugura moto numvaga nzahita nyishyura mu minsi mike ni yo mpamvu nayakiriye nemera gusinyira asaga miliyoni n’igice urumva yikubye inshuro nyinshi. Ikibazo ni uko uko ukwezi gushize inyungu igenda yikuba, ku buryo natekereje kwishyura amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuko inyungu burya baduca 30% ariko hari n’ubwo inyungu irenga ikaba yagera no kuri 50%, urunguze rutera ubukene”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagiriye inama abishora muri ubu buryo bw’ubucuruzi butemewe, aboneraho gushimangira ko abayobozi bagiye guhagurukira ibyo bibazo.

Yashimangiye ko ubu buryo bwo kugurizanya busiga abantu benshi mu manza, abandi bagasigara baratindahaye.

Ati: “Nk’uriya mukecuru uvuga ko yakuwe mu nzu; ni byo koko kuko we yasinyiye miliyoni yose, nyuma yanga kuva mu nzu kugeza ubwo amategeko yubahirizwa. Ubu rero twabihagurukiye ku buryo uzabifatirwamo wese azabihanirwa. Numvise ko hari na bamwe mu bayobozi baba bafata Banki Lamberi na bo bamenye ko bazabihomberamo kandi bazahanwa.”

Banki Lamberi bose bifuza ko iki kibazo cyajya gikemuranwa ubushishozi kuko usanga abatanze Banki Lamberi batwara imitungo y’umurengera kuko igenagaciro ry’imitungo bikubira iba irenze by’ihabya ibyo batanze.

Gusa ngo aho harimo ikibazo kuko hari abemera kugurizwa ako kayabo bamaze gusinyira ko bagurishije burundu imitungo yabo, ari nayo mpamvu abenshi bagera mu rukiko bagatsindwa.

Amategeko ateganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cya Banki Lamberi, abarwa nk’ukora ubwambuzi bushukana, akaba ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE