Uwagiye muri Mozambique ari umusore, yagarutse mu Rwanda aherekeje Perezida

Alex Nyamwasa ni Umunyarwanda wagiye muri Mozambique agiye guhaha akiri umusore, none nyuma y’imyaka 20 ishize yagarutse mu Rwanda ari mu itsinda ry’abacuruzi bakomeye bari baherekeje Perezida Daniel Francisco Chapo uheruka mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ku wa 27 Kanama, ni bwo Perezida Daniel Chapo yatangiye uruzinduko rw’akazi rwa mbere yari akoze nk’Umukuru w’Igihugu mu mahanga, rwari rugamije kurushaho kwagura ubutwererane bw’u Rwanda na Mozambique.
Nyamwasa wagiye muri Mozambique asanzeyo mukuru we banagarukanye mu itsinda ryaherekeje Perezida, avuga ko yahiriwe n’ubucuruzi, ati: “Nagiyeyo ndi umusore nsanga abandi bacuruza ndakomeza ndacuruza.”
Nyamwasa ni umucuruzi uhagarariye abacuruzi b’Abanyarwanda bagera ku 5 000 bakorera muri Mozambique.
Yageze muri Mozambique mu 2005 ubwo ubucuruzi bwari bworoshye cyane kuko abaturage ba Mozambique babonaga umunyamahanga nk’uzanye ibisubizo kuri bo.
Ahakorerwaga ubucuruzi, ni ahantu habaga harateguwe na Leta abantu bose akaba ari ho bahahira.
Ati: “Habaga ari kure cyane ku buryo wasangaga umuturage akora nk’ibirometero 10 cyangwa 12 agiye kugura umufuka w’umuceri ndetse bakagenda bagatonda umurongo, ari ukugura ikilo cy’umunyu, isukari…”
Ahamya ko icyo gihe ubuzima mu gihugu butari buhagaze neza kuko ari bwo cyari kikiva mu ntambara, gitangiye urugendo rwo kwiyubaka.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyamwasa yagize ati: “Habayeho ubwo ubucuruzi ari ubwa Leta, isa nk’aho icuruza ihereza abaturage, Umunyarwanda ahageze atangira gutekereza uburyo yorohereza urugendo abaturage.
Akagenda agatonda wa murongo akarangura utuntu, umufuka umwe, ikarito, ukagenda ugahereza umuturage. Dutangira gupima dukoresheje umunzani, ntibari bazi umunzani icyo ari cyo.”
Yatangiye gucuruza akoresha umunzani w’amabuye, umuturage akagura ikilo, ibilo 5. Baranguraga umufuka w’umuceri ibilo 50, isukari ibiro 50 hanyuma umucuruzi akagenda agakoresha umunzani.
Mu bice Abanyarwanda batarageramo, baracyakoresha indobo cyangwa ingemeri (mironko) mu gucuruza.
Ati: “N’ubu muri Mozambique biracyahaba, njya nkunda kubona bo bakoresha indobo. Indobo eshatu bagafunga umufuka w’ibiro 60. Bo na n’ubu mu byaro, ibilo ntibazi ibyo ari byo. Umunyarwanda ahageze rero yatangiye kwigisha uko bakoresha umunzani, atangira kurangura, akajya mu cyaro akaranguza.”
Avuga ko bakodeshaga imodoka, bakajya kurangura umuceri nko mu bilometero birenga 30 bawugezayo ukarara ushize bagasubirayo kurangura.
Asaba Abanyarwanda bakorera muri Mozambique guhindura imikorere bitewe n’uko 99% by’ubucuruzi bw’aho buri mu biganza bw’abanyamahanga.
Abacuruzi bazana kontineri mu bwato 99% ni Abahinde n’Abashinwa, muri make ni bo bafite ubwo bucuruzi bukomeye cyane.
Ati: “Twe nk’Abanyarwanda tugakurikiraho. Tubaranguraho, tugahereza abajya guteka, duhereza abandi batoya baje kurangura.”
Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumiye Mugenzi we wa Mozambique Daniel Chapo umaze amezi 7 atangiye inshingano nk’Umukuru w’Igihugu, hakaba havuguruwe amasezerano y’ubucuruzi no kurwanya iterabwoba.
Nyamwasa avuga ko uruzinduko rwa Chapo ari inyungu ku baturage ba Mozambique no ku banyarwanda.
Ahamya ko muri Mozambique, Abanyarwanda bameze nk’abarimu nk’uko abaturage ba ho babyivugira kuko babigishije gucuruza, no gucunga neza ibyo bacuruza.
Ati: “Abanyamozambike bamaze kumenya gucuruza babyigiye ku Banyarwanda.”
Akomeza avuga ko Mozambique hari aho igizwe n’ibilometero 30 by’inyanja, bivuze ko hari ibicuruzwa nk’amafi yacuruzwa mu Rwanda ariko n’ubugari bw’imyumbati n’ibikorerwa mu Rwanda ko na byo ngo byacururizwa Mozambique.
Ati: “Hari Abanyamozambike baza kudodeshereza ‘Made In Rwanda’ hano. Ni byinshi u Rwanda rwacuruza muri Mozambique.”
Icyakoze kugira ngo Umunyarwanda ashobore kubona icyangombwa kimwemerera gukorera Mozambique, bisaba ko yishyura 2 000 by’amadolari y’Amerika.
Abanyarwanda n’Abanyamozambike bakorana neza
Ahamya ko abacuruzi b’Abanyarwanda bari Mozambique n’abacuruzi baho bakorana neza bitewe n’urwego rw’ubucuruzi umuntu ariho.
Abanyarwanda bari mu bucuruzi buhereza umuturage cyane ariko hakaba n’abandi bahagarariye inganda, n’abandi Banyarwanda benshi begereza ibicuruzwa abacuruzi bo mu Mujyi wa Maputo.
Ubucuruzi muri Mozambique busaba kuba inyangamugayo ari na byo byazamuye abacuruzi b’Abanyarwanda, gukora bagakuba 3 iby’abandi bakora no kumenya gucunga ubucuruzi.
Holmito Viandro Andaque, umucuruzi wo muri Mozambique wari mu rugendoshuri mu Rwanda, avuga ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda bityo agahamya ko yabonye hari amahirwe yo gushoramo imari.
Ati: “Icyo nabonye kuva nagera hano, ni uko hari amahirwe menshi mu ishoramari, nifuza kugaruka nkaba nahashora imari.”
Kuri we avuga ko ari iby’ingenzi kubona Abanyarwanda bashora imari muri Mozambique n’abo bakayishora mu Rwanda.
Ashima umutekano umaze kugaruka muri Mozambique bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Asaba Banki zo mu Rwanda gukorera muri Mozambique
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Alex Nyamwasa avuga ko banki zo muri Mozambique zidakora ubucuruzi.
Banki zaho ntiziha agaciro umutungo utimukanwa, ahubwo ngo usanga nk’inzu zitagirira akamaro abacuruzi kuko banki zitaziha agaciro bityo akemeza ko banki zidakora ubucuruzi.
Agira ati: “Urugero natanga, hari sosiyete z’ubwishingizi ubu ni zo turimo gukoresha kuruta gukorana na banki.”
Avuga ko banki zibikira abantu amafaranga ariko gukorana na yo mu bucuruzi ngo bivuze kugurizwa kubera ko umucuruzi wese aba akeneye kugurizwa kugira ngo abone igishoro.
Akomeza agira ati: “Sosiyete z’ubwishingizi ni zo turimo gukoresha kuruta banki. Banki zaho nemeza ko atari abacuruzi kuko kukuguriza biragorana.”
Asaba amabanki yo mu Rwanda gukoresha ayo mahirwe mu guteza imbere urwego rw’imari rukirimo ibyuho byinshi muri Mozambique.






