Uwabaye Perezida wa mbere wa Namibia yapfuye ku myaka 95

Sam Nujoma wabaye Perezida wa mbere w’Igihugu cya Namibia yitabye Imana afite imyaka 95 nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo Gihugu, Nangolo Mbumba.
Nujoma watabarukiye mu Murwa Mukuru Windhoek azize uburwayi, afatwa nk’intwari y’icyo gihugu kuko ari we wayoboye urugamba rwo guharanira ubwigenge mu 1990.
Ni nyuma y’umusanzu yatanze wo gushinga Ishyaka ryiswe SWAPO ryahanganye n’ubukoloni bw’Afurika y’Epfo guhera mu myaka ya 1960.
Nyuma yo kubona ubwigenge, Nujoma yabaye Perezida wa Namibia mu 1990 ayobora icyo gihugu kugeza mu 2005.
Mu byumweru bitatu bishize ni bwo yajyanywe kubitaro amerewe nabi, aho byavugaga ko ari uburwayi atashoboraga gukira nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Perezida Nangolo Mbumba.
Perezida Nangolo Mbumba yavuze ko abaturage ba Namibia bose bashenguwe n’iyo nkuru y’inshamugongo kuko uyu muyobozi yabateye ishyaka ryo gukunda ubutaka basigiwe n’abakurambere.
Ati: “Uyu muyobozi washinze Namibia yararambye kandi ubuzima bwe bwabaye ingirakamaro kuko kuko yakoreye abaturage b’igihugu yakundaga cyane.”
Nubwo Nujoma yarekeye kuba Perezida wa Namibia guhera mu 2005, yakomeje kuyobora SWAPO kugeza mu 2007 ubwo yahitagamo gutanga ubuyobozi bw’iryo shyaka yari amaze imyaka 47 ayoboye.