Uvuga ntukore ntacyo wageraho- Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu mu myaka 5 iri imbere cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024, yavuze ko nta cyo abantu bageraho baramutse bavuga ariko ntibakore.
Yabigarutseho kuri site ya Rugerero mu Karere ka Rubavu, ahari hitabiriye abasaga 250.000 mu kwiyamamaza, bamwe muri bo batanze ubuhamya bw’ukuntu bahereye ku nama n’impanuro bakesha Kagame bashishikariye umurimo bakiteza imbere.
Yabanje kwibutsa ko ubufatanye bukubiye mu bintu bitatu, ari byo Ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.
Yagize ati: “Ariko ikindi kijyana n’ibyo cya ngombwa ni ibikorwa biduka ibyo naho wicaye ukabiririmba gusa, ukabivuga mu ndirimbo gusa udakora ubivuga ntacyo wageraho.”
Yakomoje no kuba gutera imbere bireba buri Munyarwanda kandi bikagerwaho mu bufatanye.
Ati: “FPR rero nabo dufatanyije dukangurira Abanyarwanda bose bari mu gihugu, ari ababa hanze nabo bose n’ibikorwa mu gutera imbere ntawe dusize inyuma kuko ibyadutandukanyije mu mateka tugenda dusiga inyuma twarabirenze.
Ari uri hano nuri hanze. Buri munyarwanda agomba kumugeraho kuko turi kumwe kandi ko dukora ngo ibyo byose tubigereho.”
Umukandida Kagame, ku kijyanye n’umutekano kandi, yashimiye abaturage uruhare bagaragaza mu kuwubungabunga bafatanyije n’Ingabo na Polisi.
Ati: “Muri ibyo byose kandi mugiramo uruhare runini ntacyo wageraho hatari umutekano. Kuko umutekano utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk’Abanyarwanda ni mwe ba mbere mu ruhare rw’umutekano.”
Yongeyeho ati: “Ibi ntibireba gusa inzego z’umutekano, inzego muzi ni mwe zishingiraho, zubakiraho, ibikorwa byanyu, ineza yanyu byukabiraho ni abaturage n’abaturarwanda bagera ku byo bashaka byose. Ubuhamya bwatanzwe, hano ku mipaka, no hakurya yawo ibihabera n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano wabo.”
Ikindi kandi ni uko yabwiye abari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko ari ngombwa kubana n’abandi neza.
Ati: “Twifuza kubana neza n’abaturanyi rwose ndetse n’abavandimwe cyane cyane ibihugu by’Afurika kuri twe kubana bya mbere ni ukubana neza.
Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza, ugomba no kwitegura ese adashaka kubana nawe neza, agashaka kukugirira nabi uriteguye? Ibyo igisubizo gikenewe ni cyo dukora dushakisha uburyo bwacyo, hanyuma twe tukareba ibyo dushakamo, tugakora tukiteza imbere ibyo ni byo bikenewe, iby’abandi bifuza inabi nabo ibyo ni ibyabo. Haza ibindi ntavuze na byo tukaba tubyiteguye.”
Umukandida wa FPR, Kagame yabibukije ko ntawakwinjirira umutekano w’Abanyarwanda.
Ati: “Ubu gutora ni ugushaka gutera imbere mu gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30, ntabwo ari mike, [….] ibyo byose tubikoze mu bwitange mu gushaka, uko mubona uwakwifuriza inabi yabinyura he? Ntaho kandi ni ko dutera imbere, uko twubaka byinshi ni ko dukomeza kubaka n’ubushobizi bw’umutekano ngo ibyo twubaka bizarambe.”
Yashimiye abaturage imyitwarire myiza, ubufatanye, kubana neza bihoraho bituma n’amajyamabere yihuta bo bagira bati turagukundaga na we ati: “Nanjye ndabakundaga.”
Yashimangiye ko gukorera hamwe biteza imbere Igihugu n’abagituye ndetse ko n’icyizere gituma iterambere rishoboka.
Ati: “Icyizere tugirirana ni cyiza cyane, ni cyo gituma ibi byose bishoboka. Mukagirirana icyizere hagati yanyu, mukagirana icyizere hagati yanyu n’abayobozi.”
Mu gusoza ijambo yabibukije ko gukora ari ngombwa kugira ngo hagerwe kuri byinshi byiza kandi bihoreho.




