Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire- Rutangarwamaboko avuga ku ifoto ya Pamella

Umupfumu Rutangarwamaboko yanenze Pamella na The Ben bagaragaje mu mashusho inda y’imvutsi itariho umwenda.
Iby’uko Pamella atwite byakomeje guhwihwiswa bishimangirwa n’amafoto hamwe n’amashusho by’indirimbo nshya ya The Ben yifashishijemo umugore we yambaye ahandi amugaragaza inda ye itambaye, baherutse gushyira ahagaragara.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, Rutangarwamaboko yavuze ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.
Yanditse agira ati: “Duhane duhanure kandi duhanure Benimana bahanuke, utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire, ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”
Amashusho ya The Ben n’umugore we Pamela yashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ari mu ndirimbo nshya ya The Ben nshya yise ‘True Love’.
The Ben na Pamella bari bamaze igihe gito bizihije isabukuru y’umwaka bamaze barushinze, kubera ko bakoze ubukwe tariki 23 Ukuboza 2023.

Ndungutse Marius says:
Ukuboza 28, 2024 at 12:19 pmBuriya ntabwo ariby,umwari w,urwanda pe.