Uturere u Rwanda rukuramo amabuye y’agaciro arwinjiriza akayabo

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutanga umucyo ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu Rwanda,uduce acukurwamo nka Muhanga, Ruhango n’ahandi n’umusaruro bwatanze; inyomoza Repulika ya Demokarasi ya Congo(DRC) n’abambari bayo barushinja kwiba amabuye.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rufite amabuye nka zahabu, litiyumu, koruta, wolufuramu n’ayandi kandi yinjirije u Rwanda arenga tiriyari.
Yagaragaje ko u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro yinjije miliyari 1.7 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2024, mu gihe mu mwaka wa 2017 yinjije miliyoni 373 z’amadolari y’Amerika
Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite amabuye mu Turere tunyuranye tw’Igihugu kandi rukomeza kuvumbura n’ahandi atari.
Yavuze ko ubwo bwiyongere bw’ayo yinjije bwaturutse ku bunyamwuga bwiyongereye mu bucukuzi bwayo, ishoramari ryiyongereye ndetse n’imbaraga zongerewe mu kuyongerera agaciro.
Yagize ati: “Amabuye tugiye tuyafite mu Turere tunyuranye kandi twizeye ko tukivumbura n’ahandi ari tutari twamenya. Ayo mabuye arahari icyo dukora nka Guverinoma ni ugushyiraho gahunda yo kuyacukura neza agatanga umusaruro mwiza atangiza ibidukikije kandi atabangamiye ibindi bikorwa by’amajyambere kugira ngo byombi bikorwe.”
Urutonde rw’uduce amabuye acukurwamo
Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ibuye nka gasegereti riboneka i Rutongo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Nyabihu muri Rugera, Rubavu, Musha na Ntunga muri Rwamagana, Rwinkwavu muri Kayoza, Gatsibo, Rutunga muri Nyagatare, Ngara muri Ngoma, Nduba muri Gasabo, na Bashyamba mu Karere ka Nyarugenge.
Ibuye rya kuruta riboneka muri Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Rutsiro, Huye, Rubavu, Rwamagana, Rutunga muri Nyagatare, Ngara muri Ngoma, na Nduba muri Gasabo.
Ibuye rya Wolufuramu riboneka i Nyakabingo muri Rulindo, Bwisigye muri Gicumbi, Kagogo muri Burera, Ndiza muri Muhanga, no muri Kanyonza.
Ubwo yagarukaga ku ibuye rya zahabu, Minisitiri yagaragaje ko iboneka muri Miyove na Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, Ruharambuga na Bushekeri muri Nyamasheke na Bweyeye na Butare muri Rusizi.
Ni mu gihe ibuye rya beleliyumu na litiyumu aboneka Muhanga, Gatumba muri Ngororero, Ruhango, Nyanza, Huye, na Rubavu.
U Rwanda ntirwahwemye kwereka amahanga ko rufite aho rucukura amabuye y’agaciro rwohereza mu bindi bihugu mu gihe DRC ikomeza kurushinja gufasha umutwe wa AFC/M23 kugira ngo ihungabanye umutekano na rwo rwibe amabuye.
Umwaka ushize icyo gihugu cyamaganye amasezerano yo gutunganya amabuye y’agaciro u Rwanda rwari ruherutse kugirana n’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda budafite amabuye y’agaciro y’ingenzi ashakishwa ku Isi arimo koruta, litiyumu n’ayandi.
Urwego rw’Igihugu rw’u Rwanda rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kubwira itangazamakuru ko kongera agaciro k’amabuye y’agaciro no kuyohera ku isoko mpuzamahanga bizarwinjiriza miliyari 1.3 z’amadorali y’Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
RMB ivuga ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika.
Kuva mu 2021 kugeza 2024, Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo 9.1 %, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umusaruro w’inganda mu kwezi k’Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije n’uwari wabonetse mu Kuboza 2023.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro umusaruro ukaba wariyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.

