Ushyigikira FDLR wese ni ikibazo ku Rwanda- Amb. Rwamucyo

Ambasaderi w’u Rwanda uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo, yashimangiye ko igihugu, umuryango cyangwa umuntu ku giti cya bashyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo kitaziguye ku Rwanda.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wavutse ku mitwe yitwaje yashinzwe na Guverinoma y’Abajenosideri yashingiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kunamurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amb. Rwamucyo wabwiraga Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku wa 24 Mata 2024 ibijyanye n’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko uyu mutwe w’iterabwoba wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye ugihanganyikishije umutekano w’u Rwanda ukaba unakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.
Yagize ati: “FDLR ni na yo yihishe inyuma y’umugambi wo gutsemba Abatutsi b’Abanyekongo ndetse no kwangiza uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rutewe inkeke n’ubufatanye bw’Ingabo za Guverinoma ya Congo (FARDC) n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR udahwema kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati: “Kuba Abajenosideri ba FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho byaremewe mu Ngabo za FARDC iyitera inkunga ikanayiha ubufasha bwa gisirikare, ubw’imari n’ubwa Politiki, bihangayikishije u Rwanda kuko FDLR ari ikibazo kitaziguye ku mutekano n’ubusugire bw’ubutaka bwarwo.”
“[…] Igitangaje ni uko, bamwe mu bakomeye bazi uku kuri basa n’abakwirengagize ahubwo bagakomeza gushyigikira ibinyomba bisebya Leta y’u Rwanda, mu rwego rugaragara ko baba bagerageza guhakana Jenoside no gukingira ikibaba abajenosideri.
Turifuza gushimangira ko imbaraga zose zikorana biziguye cyangwa bitaziguye n’abajenosideri ba FDLR tubabona nk’ikibazo kitaziguye ku mutekano w’igihugu, ku busugire n’ubudahangarwa bwacyo.”
Yavuze ko icyemezo cya Leta ya Congo cyo guha intwaro imitwe irimo na Mai Mai yiswe Wazalendo gikomeje guteza umutekano mu Burasirazuba bwa RDC no mu bihugu by’abaturanyi bikomeje kwakira impunzi zitagira ingano, ndetse ko guha intwaro imitwe nka FDLR ari ukurenga kuri gahunda mpuzamahanga z’amahoro.
Ati: “Uko gutiza umurindi amakimbirane byarushijeho gukaza umurego nyuma y’aho ingabo z’u Burundi n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’abacanshuro.

Ni kenshi impuguke mu bya Politiki zidahwema gusaba Leta ya RDC kwambura intwaro FDLR by’umwihariko nk’umutwe wahungiye muri RDC nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Thabo Mbeki wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo, yavuze ko RDC ikwiye kubahiriza amasezerano ya Sun City yasinywe hagati ya Kigali na Kinshasa muri Mata 2003.
Yongeyeho ko kwambura intwaro uwo mutwe w’iterabwoba hubahirizwa ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa nyuma y’imyaka irenga 20, bishobora kuba umusingi wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira Jenoside, na we yavuze ko Leta ya RDC ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’Abatutsi n’Abanyamurenge bakomeje kwibasirwa kubera abo bari bo.
Abayobozi batandukanye b’Afurika babimo na Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania, na Thabo Mbeki ntibahwema kugaragaza umucyo ku kibazo cy’Abanyekongo b’Abatutsi bakomeje guhohoterwa bamburwa uburenganzira kuri gakondo yabo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yanyomoje ibyakwirakwijwe ko Ingabo z’u Rwanda zagabye igitero ku birindiro bya Loni muri Congo, ashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu bityo ibyo binyoma vbyambaye ubusa.
Ati: “Kuvuga ko u Rwanda rwagabye igitero ku ngabo za MONUSCO ni ibinyoma bikocamye kandi bidafite ishingiro. Ni ibihimbano rwose. Ni gute u Rwanda rwagaba igitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro kandi rutari muri Congo?”
Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ahubwo Akanama gashinzwe umutekano gafite amakuru afatika y’uburyo hari ingabo za MONUSCO zagiye ziva mu birindiro byazo kubera ibitero bya buri kanya by’ibisasu barohwaho na FARDC n’abambari bayo.
Yagaragaje ko u Rwanda nk’Igihugu gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro kidashobora kwijandika mu bikorwa bihungabanya amahoro, mu gihe abasore n’inkumi rwohereje bemeye kwitangira kuyabungabunga mu mahanga binyuze mu kurinda abasivili.
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, aho rufite abasaga 5,900 mu bice bitandukanye by’Igi.