Ushaka gusenya u Rwanda arimo guta igihe- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abantu bagaragaza ko bakomeje gusebya u Rwanda bibwira ko bashobora kurusenya bitabashobokera, ko ahubwo barimo guta igihe.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajijwe ku byo abantu bavuga ko mu gihe umuyobozi amaze imyaka myinshi ku butegetsi bivuze ko haba habuze Demokarasi nk’uko hirya no hino ku Isi hagaragara ibibazo bishingiye ku mpamvu za Politiki.
Perezida Kagame yasubije ko we icyo yitaho cyane ari ukubahiriza inshingano no kureba icyo abayobozi basabwa kugeza ku baturage.
Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwagerageje kugeza byinshi ku baturage hashingiwe ku ho igihugu cyavuye.
Ati: “Njyewe buri gihe nibanda cyane ku nshingano zanjye, n’ibyo abayobozi bagomba kugeza ku baturage, twabasezeranyije byinshi, Igihugu cyacu gikeneye byinshi bishingiye ku ho cyavuye, ibibazo cyanyuzemo ndetse gifite n’aho kigana. Ibyo ni byo buri wese atekereza anakora, ibyo si ibyanjye uri mu nzira zo kongera gutorwa, mu nshuro nyinshi, ahubwo ni inshingano za buri Munyarwanda wese ufite umusanzu atanga kugira ngo igihugu kigire imbereho myiza.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari ikirwa, ko ruri ku Isi kandi ibyo nta kibazo abantu babifiteho, bityo buri gice cy’Isi gifite imiterere yacyo ndetse n’amateka yacyo, ibibazo, amahirwe, umuco n’ibindi.
Yahamije ko u Rwanda rwemera kunengwa, ati: “Abo bantu batunenga bafite uburenganzira bwo kubikora, ntabwo ari ngombwa ko bavuga ukuri, hari n’ubwo biba ari ibinyoma, ariko ubwo ni uburenganzira bwabo. Ariko nabaza nti ibibazo biri ku Isi u Rwanda rubigiramo uruhe ruhare? Ntabwo dushobora guteza ibibazo byose bibera ku Isi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagaragaza ko u Rwanda rufite ibibazo na bo usanga bibugarije.
Ati: “Nubwo baba bazi ko bafite ibibazo ubwabo ni bo baza gushaka gukemura ibibazo, ureka ibibazo byawe bikugarije hanyuma ukaza umbwira unyigisha? Njyewe ngomba guhangana n’ibibazo byanjye, ibibazo byanjye ndabizi kandi rimwe na rimwe usanga biguturukaho.”
Tuzakomeza guhangana n’ibibazo kandi turebe urugendo turimo niba tururimo neza kugira ngo turebe ko dutera imbere.”
Yakomeje avuga ko nta kintu azakora kuko yabwirijwe ahubwo ko agomba gukora icyo ashinzwe kandi gifitiye akamaro abaturage.
Yagize ati: “Nzakemura ibibazo kuko mbona ko byangiraho ingaruka ariko ntabwo nzabikora kubera ko nabibwirijwe, tuzabaho ubuzima bwacu kandi dukora ibyo tugomba gukora. Ni byo nk’abayobozi tugomba kugira nk’ubunyangamugayo.”
Yunzemo ati: “Ushobora gusenya umuntu uko agaragara, ariko ntabwo ushobora gusenya ibitekerezo bye n’umutimanama we n’ibitekerezo. Nzi ibibazo u Rwanda rwagize, ntabwo ushobora gusenya ibitekerezo byanjye, ibyifuzo byanjye, nta kintu na kimwe cyo kudutera ubwoba.”
Yanakomoje no ku banyamakuru baherutse kwishyira hamwe basebya u Rwanda ndetse ahamya ko nta kintu bishobora kuruhinduraho abagira inama ko bareka gupfusha ubusa amafaranga yabo.
Yagize ati: “Nabonye abanyamakuru bafashe intwaro nini, barimo guta igihe, bashobora gufata imbaraga bakoresha bakazishyira mu bindi bikorwa, u Rwanda ruriho kandi ruzakomeza kuba rwiza buri mwaka”.

Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora
Elyes says:
Kamena 17, 2024 at 11:15 pmPoul kagame tuzamutora