Usanzwemo malariya n’abandi bo mu rugo bazajya bapimwa urwaye ahabwe imiti- RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, (RBC) cyatangaje ko bitewe n’ubwiyongere bw’agakoko gatera Malariya no guhindura umuvuno k’umubu ugakwirakwiza, umuntu uzajya uyisangwamo n’abo mu muryango nyuma yo gusuzumwa basanzwemo agakoko bazajya bahabwa imiti.
Icyo kigo kigaragaza ko izo ngamba zafashwe mu rwego rwo guca intege ako gakoko; aho ku ikubitiro iyo gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali wayogojwe na maraliya.
RBC ivuga ko mu mezi ane ashize, mu Mirenge 20 yabaruwe mu gihugu ifite malariya nyinshi 15 muri yo ni iyo muri Kigali, hakazamo n’indi yo mu Karere ka Nyagatare (mu Burasirazuba) na Gisagara (mu Majyepfo).
Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Umujyi wa Kigali iri ku isonga mu zugarijwe na Malaria aho Akarere ka Gasabo kayoboye utundi mu gihugu n’abarwayi 15,409, Kicukiro igakurikiraho n’abarwayi 10, 473, aka Nyarugenge kakaza ku mwanya wa gatanu n’abarwayi 5,161.
RBC igaragaza ko ubwo buryo bushya bwo kuvura iyo ndwara buzajya bukorerwa mu Mudugudu, aho Abajyanama b’Ubuzima bazajya bavura umuryango wose wagaragaje nibura umurwayi umwe wayo.
Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria Habanabakize Epaphrodite, avuga ko umubu ushobora gukwirakwiza agakoko ka malariya mu muryango wose ariko hakabonekamo umwe urwaye gusa mu gihe abandi utaragaragara.
Ati: “Byashobokaga ko iwawe n’abo mubana mu nzu bashobora kuba bafite udukoko twa malariya ariko bataragira ibimenyetso ubu rero gahunda ihari ni uko dushaka ko niba Umujyanama w’Ubuzima cyangwa muganga agusanzemo Malariya habaho uburyo bwo kujya gupima ba bantu mubana mu nzu bose abo basanzwe bafite agakoko ka Maraliya ariko badafite ibimenyetso na bo bagahita bavurwa bagahabwa imiti.”
Habanabakize agaragaza ko ibyo bizagabanya ubwandu kuko uwandujwe azajya atangira imiti kare bikamurinda kwandura.
Yagize ati: ”Umubu uza kukuruma ukawanduza hanyuma wazajya gushaka andi maraso ku wundi muntu kubera ko wawanduje na wo ukanduza wa muntu. Bivuze ngo umubu wanduje wa muntu ariko twa dukoko watuvanye muri wowe, rero baguhaye imiti hakiri kare baba bakuvuye bigatuma abantu bareka kwanduzanya.”
Yasabye abantu kwirinda kudohoka ku ngamba zo kwirinda iyo ndwara zirimo kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti, gutera umuti uhashya imibu no gukurikiza izindi ngamba zabafasha guhangana na malaria.
RBC ivuga ko mu mwaka wa 2024 abarwayi ba malaria biyongereyeho ibihumbi 200 ugereranyije na 2023, aho bavuye ku bihumbi 600 bagera ku bihumbi 800.
Gusa uko imyaka yagiye yicuma malaria yagiye igabanyuka aho mu mwaka wa 2016/17 hagaragaye abarwaye miliyoni 5, barimo abarwaye iy’igikatu ibihumbi 18, mu gihe abahitanwe nayo ari 300.
Ibrahim kubwimana says:
Mata 22, 2025 at 12:05 pmMurakoze kuduha amakuru nkaya. Bigaragara ko ubu bwoko bwa malaria bwandura. Nibyo ibyo dutekerza?
Murakoze