Usanase Zawadi yasinyiye Simba Queens SC

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Rutahizamu Usanase Zawadi wakiniraga AS Kigali y’Abagore yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Simba Queens SC yo muri Tanzania.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi azajya ahembwa 1000$ buri kwezi. Uyu azaba ari mu Banyarwandakazi bahembwa amafaranga menshi.

Biteganyijwe ko Usanase uzajya wambara nimero 19, azava mu Rwanda tariki ya 15 Kanama 2025, akerekeza muri Tanzania kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Simba Queen SC si we mukinnyi w’Umunyarwanda yifuza kugura, dore ko iri mu biganiro bya nyuma na Umutesi Uwase Magnifique ukinira Indahangarwa WFC.

Simba Queens ni ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko iheruka kwegukana CECAFA, ndetse imaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro enye.

Usanase Zawadi yasinye umwaka umwe muri Simba Queen SC
Zawadi yahawe nimero 10 muri Simba Queens
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 26, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE