USA: Umujyi wa St. Louis witeguye ubufatanye na Kigali mu bucuruzi n’umuco

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umujyi wa St. Louis wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) wabonye amahirwe mu gukorana n’Umujyiwa Kigali mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’umuco.

Umujyi wa St. Louis ni Umujyi munini kandi ugezweho wo muri Leta ya Missouri, ukaba uherereye mu ihuriro ry’imigezi ya Mississippi na Missouri.

Ubuyobozi bwa Nexus Group, Ikigo gishinzwe Ibikorwa bya Guverinoma mu Mujyi wa St. Louis, bwashimangiye ko bwatangaye nyuma yo gusura Umujyi wa Kigali bugasanga bafite imikorere yateye imbere nyuma y’imyaka 30 gusa u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Rodney Boyd, Umuyobozi wa Nexus Group, aheruka gusura u Rwanda mu mezi 15 ashize, aho yatembereye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse anahura n’abayobozi banyuranye.

Yongeye kugaruka mu ntangiriro za Mutarama 2025, aho yari ayoboye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’bucuruzi n’ishoramari bikorera mu Mujyi wa St. Louis.

Nyuma y’urwo ruzinduko, yatanze ubuhamya bw’uburyo basanze u Rwanda rukomeje gutera imbere by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Bimwe mu bintu bakora hariya byateye imbere, naratunguwe cyane. Buri wese waje muri urwo rugendo, buri wese waje mu itsinda twazanye, yaratangaye cyane.

Donn Rubin, Perezida akaba n’uwashinze Ikigo BioSTL gishora imari muri Siyansi y’Ubuvuzi n’Ibimera, yongeyeho ati: “Uburyo u Rwanda ubwarwo rushyira imbere guhanga udushya ni ibintu biturenze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Umujyi wa Missouri wabonye amahirwe y’ubufatanye mu bucuruzi mu Mujyi wa Kigali

Iryo tsinda ryanyuzwe kandi n’uko u Rwanda rworoshye gukoreramo ubucuruzi, aho Guverinoma yashyize imbaraga mu guteza imbere urubyiruo nk’ikiragano gishya cya ba rwiyemezamirimo biteguye gufatanya n’intoranywa zo mu Mujyi wa St. Louis.

Rubin yakomeje agira ati: “Mbere ya byose, twifuza kubona isoko duhererekanyamo ubumenyi mu guhanga udushya, aho twabona udushya twazanira St. Louis mu kurushaho gukomeza inzwego zacu z’ubuzima, kurushaho kunoza imibereho no gufasha ibigo byacu kurushaho gukora kinyamwuga. Ariko nanone hakenewe ko n’abahanga udushya mu bigo byacu bashobora kujyana i Kigali mu guhanga udushya.”

Ubuyobozi bwa St. Louis buvuga ko mu gihe Afurika izaba ituwe n’abaturage basaga miliyari 2.5 bitarenze mu 2050, gukorana n’Umujyi wa Kigali bya hafi bizaba amarembo yo kwagura ibikorwa byabo ku Mugabane w’Afurika muri rusange.

Kuri uyu munsi, ikigo Fresh Harvest 365 gikora ubuhinzi bwa bwo mu mazi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’Ikigo cyimakaza Ubumenyi ku Bimera cya Danforth ni byo birimo gukorera mu Rwanda bifite inkomoko mu Mujyi wa St. Louis.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (WTC) Tim Nowak, yavuze ko mu minsi iri imbere Umujyi wa St. Louis n’uwa Kigali izaba ari imijyi ifitanye ubufatanye bwa hafi nk’umujyi mushya bigiranye iyo gahunda izwi nka Jumelage kuva mu mwaka wa 2017.

Umujyi wa Kigali ubaye uwa kabiri muri Afurika ugiranye imikoranire yihariye  na St. Louis. Tim Nowak yakomeje agira ati: “U Rwanda n’ibihugu biruzengurutse bigize Afurika y’Iburasirazuba, ni bimwe mu bihugu bizaba bifite ubukungu butera imbere ku muvuduko wohejuru mu myaka iri hagati ya 10 na 20 iri imbere.”

Yakomeje agira ati: “Ndagira ngo nshimire Diyasipora Nyafurika muri St. Louis bazanye natwe. Icyo baje kuvuga ni uko twizeye ubushobozi bw’Afurika.  Si u Rwanda gusa, ni gahunda igendereye Afurika yose, kandi ntekereza ko ari yo turimo kwerekeza.”

Uretse ubucuruzi, Ubuyobozi bwa St. Louis bushimangira ko impande zombi zizanagira amahirwe yo gusangira ubunararibonye bushingiye ku muco.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE