USA: Perezida Trump yasinye amategeko yiyemeje ubwo yiyamazaga ahita anubahirizwa

Perezida Donald Trump warahiriye kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ejo hashize tariki ya 20 Mutarama 2025, akinjira mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ yasinye amategeko akomeye yihutirwa agomba guhita ashyira mu bikorwa ku ngoma ye.
Perezida Donald Trump mu mategeko yasinye harimo guhita arekura abafunzwe ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden bashinjwa guteza imvururu mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2021, kuvana Amerika mu miryango Mpuzamahanga, gushyira imisoro ku bicuruzwa biva hanze, itegeko rirebana n’abimukurira no guhagarika kubaha ubuhungiro, gufunga imipaka y’Amerika n’ibindi.
Ubwo yiyamamarizaga kongera gutorerwa Amerika Donald Trump yakunze kugaragaza ko ashaka gushyira inyungu z’Amerika imbere ikongera ikaba igihugu cy’igihangage bijyanye no gushyiraho amategeko yayo akarishye.
Amategeko yasinywe na Perezida Trump nubwo afatwa nk’iteka ariko ashobora gukurwaho n’abandi ba Perezida cyangwa inkiko.
Trump agisinyira kurekura imfungwa zafunzwe ku buyobozi bwa Perezida Joe Biden, ku ikubitiro yahise ababarira abagera ku 1 600 baziraga guteza imvururu mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mutarama 2021.
Nyuma y’uko Trump atsinzwe abamushyigikiye bakoze imyigaragambyo bamagana akarengane bavuga ko yakorewe ndetse ko yibwe amajwi binjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko basaba ko amatora yaseswa, bateza imvururu ndetse bangiza n’ibintu.
Trump yavuze ko guhagarika ibirego byose bari bakurikiranyweho no kubabarira ari uburyo bwo gukosora ibitarubahirijwe n’ubutabera no kunga abatuye igihugu.
Perezida Trump yahise yikura mu miryango Mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yari isanzwe itangamo inkunga zo guhangana n’indwara z’ibyorezo ku Isi.
Yanasinye itegeko ryo gukura igihugu cye mu masezerano Mpuzamahanga (Paris Agreement), agamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije no kugabanya ukwiyongera.
Yemeje itegeko rihagarika gahunda yo gukoresha imodoka z’amashanyarazi anasinya ku ibaruwa izohererezwa Umuryango w’Abibumbye isobanura impamvu yo kuva muri ayo masezerano, kandi si ubwa mbere Trump yayikuramo kuko no mu mwaka wa 2017 yayikuyemo ariko Joe Biden aza kongera kuyasubiramo ku butegetsi bwe.
Yashyize umukono ku itegeko ryo gufunga imipaka asobanura ko impamvu yabyo ari uko mu gihugu cye hari kwinjira ibiyobyabwenge byinjijwe n’abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha byakorerwa mu kwambukiranya imipaka ndetse ashimangira ko byihutirwa ko hubakwa urukuta ku mupaka.
Ubwo yiyamamazaga Perezida Donald Trump yavuze ko azimakaza inyungu z’Amerika mbere ya byose kandi yahise asinyira gushyiraho imisoro ingana na 25% ku bicuruzwa biva mu bindi bihugu birimo Canada, Mexique kandi bizahita bishyirwa mu bikorwa ku wa 01 Gashyantare 2025.
Yashyizeho itegeko rijyanye no kugabanya igiciro cy’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwikorezi, no kugabanya ibiciro by’ibikoresho byatumbagiye.
Trump yanasinye itegeko ryitezweho guhagarika mu gihe cy’amezi ane impunzi zimukira muri Amerika kandi anemeza gukuraho gahunda yari isanzwe ituma abimukira bahinduka nk’abandi baturage b’Amerika nubwo iri tegeko rishobora kuzabangamirwa n’inkiko.
Trump yategetse ko abakozi ba Leta batemerewe kongera gukorera mu rugo bazajya bajya gukorera mu biro bya Leta, ndetse avuga ko abari barirukanwe mu gisirikare bagera ku 8 400 kubera kutikingiza urukingo rwa Covid-19 basubizwa mu kazi.
