USA: Iri mu iperereza nyuma y’inyandiko z’ibanga za Isiraheli zo gutera Irani

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko iri mu iperereza nyuma y’inyandiko z’ibanga zagiye hanze zivuga ku isuzuma ry’Amerika kuri gahunda ya Israel yo gutera Irani, nkuko uhagararaiye Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika umutwe w’Abadepite, Mike Johnson, yabyemeje.

Amakuru yamenyekanye yavugaga ko izo nyandiko zatangajwe ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram, aho zasobanuraga ko hari amashusho y’icyogajuru agaragaza Isiraheli yimura ibikoresho bya gisirikare mu kwitegura gusubiza igitero cya misile cya Irani cyo ku itariki ya 01 Ukwakira 2024.

Izo nyandiko zanditseho ko ari ibanga rikomeye zahererekanyijwe mu ihuriro ry’ibihugu bitanu bihanahana amakuru y’ubutasi rizwi nka, Five Eyes, rigizwe n’Amerika, u Bwongereza, Canada, New Zealand na Australia, nkuko CBS News ibitangaza.

Gusa nanone ntacyo Isiraheli iratangaza kuri izi nyandiko z’ibanga ariko inyandiko imwe ikomoza ku bushobozi bw’intwaro kirimbuzi za nikeleyeri za Isirahel ariko ko batigera na rimwe bemera ku mugaragaro ko bikoreshwa mu gitero giteganyijwe.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli yaburiye ko bazagaba igitero kuri Iran cyo kwihorera kandi kizaba cyica kidahusha kandi gitunguranye.

James Mike Johnson, ejo hashize ku Cyumweru yatangarije CNN ko iryo tangazo  ry’amakuru y’ibanga  rihangayikishije cyane.

Ku itariki ya 01 Ukwakira ni bwo Irani yemeje ko yagabye igitero gikomeye cya misile kuri Isiraheli aho yemeje ko yarashe ibisasu bitari bike kandi Isiraheli niramuka yihimuye izagaba ibindi.

Ishami rya gisirikare rya Irani ryatangaje ko igisirikare cyaryo kirwanira mu kirere ari cyo cyateye ibigo bikomeye muri Isiraheli nubwo nta yandi amakuru arambuye yatanzwe.

Ni mu gihe kandi no ku wa 13 Mata Irani yarashe kuri Isiraheli ibisasu biremereye ivuga ko irimo kwihorera kubera igitero yagabweho   kuri Ambasade yayo muri Siriya ndetse kigahitana bamwe mu basirikare bakomeye ba Irani.

Icyo gitero Irani yaracyishimiye ndetse bizamura ubwoba mu bihugu bishyigikiye Isiraheli birimo; Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi aho Irani yavuze ko izakomeza kwihorera mu gihe bibaye ngombwa.

Ni mu gihe byanagiye bigaragara hamwe na hamwe muri Isiraheli nko mu kigo cya gisirikare cyitwa ’Negev Air Base’, ahagaragaye ibisasu birimo kwituramo bihacukura, bituma Irani yigamba ko yabashije kumenera mu bwirinzi bw’umwanzi, ikarasa ku butaka bwabo.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE