USA: Inkongi ikomeje kwibasira Los Angeles yateje impaka n’amayobera 

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Inkongi y’umuriro yadutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikabasira Leta ya Calfonia, Umujyi wa Los Angeles kuva ku wa 07 Mutarama 2025, ikomeje guteza ibibazo bitigeze bibaho mu mateka y’uyu mujyi.

Ibiro Ntaramakuru by’abongereza (Reuters) byatangaje ko kugeza ubu habarurwa abantu 16 bamaze kuhasiga ubuzima naho abarenga ibihumbi 180 barahunze.

Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’Umujyi wa Los Angeles akikijwe n’umuriro, Santa Monica na Malibu, n’Uturere two mu nkengero za Pasadena na  San Fernando naho  haracyari  kugurumana.

Ku nkombe z’inyanja ya  Pasifika umuriro watwitse hegitari zirenga 21,000 ndetse abari batuye mu bice bihakikije bimuwe ku gahato n’iyo nkongi ifite ubukana bukabije. 

Amakuru y’icyateye inkongi neza ntaramenyekana ariko ahari avuga ko  yaturutse ku byatsi byumye kubera izuba ryinshi ndetse n’umuyaga wahawe izina rya Santa Ana.

Haranogwanogwa n’abantu bashobora kuba babyihishe inyuma  kandi hari abamaze gutabwa muri yombi barimo Gloria Lynn Mandich. 

Gusa ngo bisaba ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyateye inkongi nkuko byatangajwe n’Ikigo ‘Scientific Fire Analysis’.

Inyubako zirenga 10.000 muri Los Angeles zarakongotse nubwo nta myirondoro irambuye kubahitanywe nayo yari yatangazwa.

Abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje gutanga ubutabazi babifashijwemo na Polisi n’igisirikari bifashisha ibikoresho kabuhariwe birimo n’indege.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yatangaje ko Leta  izishyura 100% by’amafaranga yo gufasha mu kurwanya inkongi.

Biden usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki akarangiza mpanda ye agaharira Trump uherutse gutorwa, yavuze ko bitewe n’ubukana bw’inkongi bazishyura ikiguzi kingana n’ibisabwa byose kugira ngo ihagarikwe. 

Yaboneteho guhumuriza abaturage ba Los Angeles abizeza ko abari inyuma muri byose.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE