USA: Donald Trump yise Perezida Biden “umwanzi w’Igihugu”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)yise Perezida Joe Biden wamusimbuye “umwanzi w’igihugu”, mu nama ya mbere akoresheje kuva ikigo cy’Amerika cy’Iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI) gisatse inzu ye y’i Florida mu gushakisha inyandiko z’ibanga yakuye muri Perezidansi.

Ageza ijambo ku bamushyigikiye babarirwa mu bihumbi mu Mujyi wa Wilkes-Barre muri Leta ya Pennsylvania,Donald Trump yavuze ko Biden yifashishije FBI nk’intwaro yo kumwibasira.

Trump yavuze ko uko gusaka urugo rwe byabaye ku ya 8 Kanama 2022, ari “kimwe mu bigize mu gukoresha ubuyobozi nabi cyane, bikozwe n’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose mu mateka y’Amerika”.

Donald J. Trump ari muri iyi Leta ya Pensylvennia aho arimo kwamamaza abakandida babiri bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani.

Yagize ati: “Nta kindi gihamya gifatika kirenze iki cyo kugaragaza ibyago byibasiye ukwishyira ukizana muri Amerika nk’ibyabaye mu byumweru bike bishize, nk’uko mwese mwabibonye ubwo twireberaga ihohoterwa rishishana ryakozwe n’ubuyobozi mu mateka y’Amerika.”

Yavuze ko kwangiza amategeko k’ubuyobozi bw’Amerika gushobora kubyara umwiryane utarigeze ubonwa n’uwo ari we wese muri Amerika.

Dr Mehmet Oz arimo kwiyamamariza kuba senateri muri sena y’Amerika, naho Doug Mastriano, senateri uhagarariye iyi leta, arimo kwiyamamariza kuba Guverineri wa Pennsylvania.

Bombi bavuze igihe gito gusa – nkuko bisanzwe, iyi nama yo ku wa gatandatu nijoro yari igamije guha ijambo umuntu umwe: uvuga amagambo avamo imitwe y’inkuru.

BBC ivuga ko Trump w’imyaka 76, yamaze igice cya mbere cy’ijambo rye ry’amasaha hafi abiri anenga gusakwa na FBI.

Ariko nyuma yagarutse ku ngingo asanzwe avugaho: kuvuga ibitari ukuri ko yibwe mu matora ya perezida yo mu 2020, kwibasira abacyeba bo mu ishyaka ry’abademokarate, no gusezeranya “kurokora igihugu cyacu”.

Inshuro nyinshi, yasabye ko abantu gucuruza ibiyobyabwenge bahabwa igihano cy’urupfu.

Trump ubu ari mu rugamba rutamworoheye kubera inyandiko z’ibanga FBI yakuye iwe mu kwezi gushize, bikaba bishobora kumugeza kure kuko yafashwe nk’uwasahuye amabanga y’Igihugu yitwaje umwanya yariho.

Abayobozi bwa USA bariho ubu bavuga ko Donald Trump yatwaye inyandiko za Perezidansi z’ibanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko akazijyana iwe I Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, ndetse kuri ubu mu butabera arashinjwa kuba yaratambamiye iperereza kuri izo nyandiko zatahuwe iwe.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE