USA: Abanyarwanda bizihije Kwibohora30

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bizihije isabukuru y’imyaka 30, u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ni ibirori byabaye ku wa 12 Nyakanga 2024, byaranzwe no kuzirikana ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize aho u Rwanda, rwari rwasenyutse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rurimo gutera imbere mu buryo bugaragara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde yagaragaje ukuntu igihugu cyimitse kudaheranwa n’amateka ndetse no kugira icyerekezo cy’iterambere.

Yagize ati: “U Rwanda rwashoboye kuva kure cyane, kubera ko twabigize ibyacu, ndetse dufata ingamba zo kwikemurira ibibazo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagize amahitamo meza aganisha ku iterambere, ayo mahitamo yo kwiyumvamo ko dushoboye, duteganya gukora ibyiza kurushaho kandi ntawe dutegereje wo kubidukorera ahubwo tukabyikorera ubwacu”

Uyu mudipolomate yashishikarije urubyiruko, kubyaza umusururo impano zabo, mu kubaka Isi nziza ibereye buri wese.

Amb. Mukantabana yakomoje ku ijambo rya Perezida Kagame, yavuze tariki ya 4 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30 ashishikariza urubyiruko kurinda igihugu.

Ati: “U Rwanda ni urwanyu, mugomba kururinda, kandi mukarurwanirira kandi mugaharanira ko rutera imbere. Kwibohora nyako bitangira iyo urusaku rw’imbunda rucecetse”.

Intumwa Ihoraho y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (UA) muri USA, Amb Hilda Mapfudze yashimye uko u Rwanda rumaze gutera imbere.

Ati: “U Rwanda ni urugero rwiza rwo kuva ahabi, ugahinduka ukaba intangarugero mu nzego zose z’iterambere. Imiyoborere ya Perezida Kagame, yarugejeje ku itarambere, iratangaje mu buryo bwinshi.”

Bonafide Tuyishime, wavuze mu izina ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, yarondoye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize birimo nk’amahirwe y’iterambere ku rubyiruko agaragara uyu munsi.

Ati: “Ni igihugu aho abakiri bato barota kugera ku bintu bihambaye, kandi bazi neza ko bafashwa kugera ku nzozi zabo mu buryo bwinshi bushoboka.

Aha turi, turi kumwe n’urubyiruko rwafashijwe n’Igihugu kugira ngo bagere ku nzozi zabo. Ndi umwe mu banyamahirwe kuko u Rwanda rwabohowe.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE