USA: Abantu icyenda bakongokeye   mu macumbi y’abageze mu zabukuru

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abantu icyenda ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abageze mu zabukuru ya Gabriel House iri mu Mujyi wa Fall River muri Leta ya Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

CBS News yatangaje ko iyo nkongi yibasiye ayo macumbi mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga yakomerekeje abandi bantu 30 barimo n’abaje gutabara bakora mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi.

Nubwo abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahageze ngo batabare ariko basanze hari abahiriye muri iyo nyubako.

Nubwo impamvu yateye iyo nkongi itaramenyekana ariko iperereza riracyakomeje gukorwa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishami rishinzwe kuzimya inkongi muri ako gace, bavuze ko muri iyo nyubako yarimo abagera kuri 70 kandi abenshi bahise bapfa abandi bagakomereka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya wa Fall River, Paul Coogan, yavuze ko nubwo hahiye ariko umwotsi nawo wakwiriye mu magorofa yose ugahitana abandi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE