USA: Abantu 43 barimo abana 15 bishwe n’imyuzure yibasiye Texas 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abantu 43 barimo abana 15 ni bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’imvura idasanzwe yateje imyuzure yibasiye agace ka Kerr County i Taxas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuyobozi bwaho bwatangaje ko hari abandi bakobwa 27 bari bacumbitse mu ihema ryari ku nkombe y’umugezi wa Guadalupe bakomeje kuburirwa irengero mu gihe hari abantu 850 bamaze kurokorwa.  

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo  ku wa 05 Nyakanga,  Guverineri wa Texas Greg Abbott, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo gushakisha abasigaye kugeza bose babonetse.

Nk’uko byemejwe na BBC, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze  ko ubuyobozi bwe buri gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze zo muri Texas kugira ngo bakomeze guhanga n’icyo kibazo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ yihanganishije imiryango yagize ibyago avuga ko we n’umuryango we bakomeje kubasengera kandi ubuyobozi bukomeza kubaba hafi  muri ibi  bihe bitoroshye.

Trump yagize   ati:”Melania nanjye turi gusengera imiryango yose yagizweho ingaruka. Inzego z’ubutabazi zirakomeza kubaba bugufi. Imana ihe umugisha imiryango yanyu! Imana ihe umugisha Texas.”

Imyuzure yibasiye Kerr County muri Leta ya Texas yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 03 Nyakanga, ubwo imvura nyinshi yagwaga bitunguranye bigatuma umugezi wa Guadalupe wuzura.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE