Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu ruzuzura rutwaye miliyari 1,6 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rwamatamu mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko bishimiye urwibutso rwa Jenoside rugeze kure rwubakwa, ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 na miliyoni 600.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Major (Rtd) Gato Peter ushinzwe imyubakire yarwo no gusana urwari ruhasanzwe, yavuze ko rwatangiye kubakwa mu 2021 ruzakaba rufite ubushobozi bwo gushyingurwamo imibiri 70 000.

Ati: “Rwubatswe mu rwego rwo guhuza inzibutso no kubona aho imibiri ishyinguye mu rusanzwe yisanzurira kuko aho iri hari hato cyane, kuko  rushyinguyemo imibiri 48 348, hanagomba kuzimurirwamo izava mu nzibutso za Kabuga mu Murenge wa Kirimbi, Kizenga mu wa Mahembe na Muhombori muri Gihombo, kimwe n’indi izagenda iboneka.”

Avuga ko rwagombaga kuzura mu 2024, haza kuba ikibazo cy’ingengo y’imari, binagaragara ko umushinga wo kurwubaka wizwe nabi, kuko wari wagenewe ingengo y’imari nto ugereranyije n’ibikenewe ndetse n’imiterere y’aho rwubakwa mu misozi miremire.

Icyo gihe rwari rwabariwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni 790 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hariyongereyeho miliyoni zirenga 200 Frw.

Baratangiye bageze hagati babona ko ibyo batekerezaga mbere bidashoboka, barahagarika, hanyuma hemezwa gusubiramo inyigo igakorwa neza bijyanye n’ukuri  guhari.

Ati: “Rwahagaze imirimo igeze kuri 55% amezi 4 arashize ntacyo turukoraho, ariko dufite amakuru ko amafaranga yaburaga yabonetse, bitunganye neza rwasubukurwa muri uku kwezi kwa Gicurasi.”

Avuga ko urwo rwibutso ruzaba rugizwe n’imva rusange, ubu yamaze kuzura, izindi nyubako 2 zigera ku rusanzwe zizaba  zirimo ibindi nkenerwa.

Hazaba hari na parikingi yagutse n’umuhanda uhagera, ikibuga, rukazaba runazitiye neza.

Ku byerekeye urwari rusanzwe, Maj. (Rtd) Gato yagize ati: “Urwibutso rwari rusanzwe ruzasigaramo  amateka, harimo amazina y’abishwe n’amafoto yabo aho bishoboka, ibikoresho byakoreshejwe mu kubica, imyenda n’ibindi  abishwe bari bambaye cyangwa bafite, n’ibindi bivuga amateka y’ibyabereye mu yari Komini Rwamatamu icyo gihe.”

Avuga ko nirwuzura ruzaba ruri ku rwego rugezweho, rujyanye n’ibyangombwa byose by’urwibutso nyarwo, runagaragaza amateka yose y’itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi mu yari Komini Rwamatamu.

Uwimana Marie Rose ufite abe bashyinguye mu rwibutso rwari rusanzwe, ashimira Leta yatekereje kubaha urwibutso ruri ku rwego rushimishije ruzereka abarusura ishusho ikwiye y’amateka y’ibyabereye iwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Byaradushimishije cyane kuko mu rusanzwe imibiri iracucitse, duhorana impungenge z’uko yamungwa. Ikindi ni uko kurutambagira twibuka biba bigoye kubera kubyigana cyane, n’urugiriyemo ihungabana kumuterura mu batambuka ntibyoroshye, ariko urushya ruzaba rwagutse bihagije.”

Asaba ko imirimo yakwihutishwa, bakazibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rushyingurwamo.

Ati: “Turifuza ko imirimo yihutishwa tukazibuka ku nshuro ya 32 abacu bahiciwe rwaruzuye turushyinguramo, byadushimisha cyane.”

Urwibutso rwa Jenoside rwari ruhasanzwe rwashyinguwemo bwa mbere mu mwaka wa 2012.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gihombo, Ntidendereza Melchior, na we ahamya ko bishimiye kuba amateka yaho azaba asobanutse birushijeho, na we agasaba ko imirimo yo kubaka urwibutso rusubiza agaciro abakambuwe rwakwihutishwa.

Ati: “Iyo ubonye uwawe aruhukiye ahatekanye, heza, hagutse kandi yarishwe ngo atazagaragara n’aho ari, ukabona aruhutse mu buryo wishimiye umutima uranezerwa. Kurwubaka ni icyifuzo twari tumaranye igihe, tunagitanga mu nzego zibishinzwe, mu nama twakoraga, birumvwa biranakorwa. Turishimye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko na bo bifuza ko uru rwibutso rushya rwakuzura vuba rukazatangira gushyingurwamo mu cyubahiro mu mwaka utaha.

Ati: ‘Natwe ni cyo twifuza. Imirimo isigaye ni yo yoroshye kuko icyari kigoranye ni imva rusange, turakurikiranira hafi ibisigaye bitewe n’ubushobozi bugenda buboneka.”

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Gihombo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu minsi ishize, Senateri  Nyinawamwiza Laétitia yabwiye Imvaho Nshya ko Sena ikuriikiranira hafi cyane iki gikorwa.

Ati: “Bafite icyifuzo, barashaka ko byihuta kandi ni byo, ariko mu igenamigambi ry’Igihugu cyacu, aho dukura twese turahazi. Ariko ni umushinga natwe nka sena dukurikiranira hafi cyane.

Biri n’amahire ndi Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, ingengo y’imari yo kurwubaka izajya itunyura imbere.”

Yongeyeho ko yaje nk’intumwa ya Sena kugira ngo arebe ibibazo bigihari maze bishakirwe ibisubizo mu maguru mashya

Ati: “Ibishoboka byose birakorwa, nubwo ntabizeza ngo ruzaba rwuzuye ejo cyangwa ejobundi, ariko icyifuzo cyabo ni cyo cyacu ko rwuzura vuba bishoboka rugashyingurwamo.”

Uru rwibutso rwari rusanzwe ruzasigaramo ibimenyetso by’amateka y’ubwicanyi bwabereye mu yahoze ari Komini Rwamatamu
Aha Maj.(Rtd) Gato Peter yerekana ni ahazazengurutswa urukuta rw’amabuye uhereye hasi ku muhanda uzaba urwerekeraho
Senateri Nyinawamwiza Laétitia yijeje abafite ababo bazashyingurwa muri urwo rushya ko Sena ikurikiranira hafi imyubakire yarwo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Gicurasi 6, 2025 at 7:56 pm

Umugenzuzi wi mali ya Leta akwiye kujya akubita ijisho bene aho hantu ngo hubakwa nama miliyari agafatira urugero kuli kariya Karere keza kubatswe namilioni magana kuko haraho usanga bakabya kuko mubwubatsi habamo ikintu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE